10 juin 2022

Rwanda :Abanyeshuri ibihumbi 425 bagiye gukora ibizamini bya leta

Abanyeshuri 425.109 bari mu byiciro bisoza amashuri, nibo bazakora ibizamini bya leta biteganyijwe mu mpera za Nyakanga no mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta, NESA, igaragaza ko abakandida 229.480 bazakora ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza, mu gihe 127.074 bazakora ikizamini gisoza icyiciro rusange hanyuma 45.772 basoze amashuri yisumbuye.

Mu masomo y’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya leta ni 19.893 mu gihe mu masomo y’indangabarezi abazakora ibizaini bya leta ni 2.890.

Mu mpera z'ukwezi gutaha, abanyeshuri barenga ibihumbi 425 bazakora ibizamini bya leta

06 juin 2022

Hari gukorwa urukingo rushya rwa Covid-19 ruzatangwa mu mazuru

 


Ntibitangaje ko mu minsi iri imbere hazatangwa urukingo rwa Covid-19 mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, aho abantu batazongera guterwa inshinge ahubwo bazajya bashyirwa ibitonyanga mu mazuru.

Izi nkingo zo mu mazuru zizaba zifite akamaro nk’izisanzwe zitangwa hakoreshejwe inshinge. Umushakashatsi muri Kaminuza ya Virginia, Mayuresh Abhyankar, urimo gukora kuri izi nkingo, yasobanuye ko gukingira umuntu aho Covid-19 ihera yinjira bizatanga ubwirinzi bwinshi.

Uru rukingo rwo mu mazuru ruzabasha guhagarika virusi ruyibuze kwinjira mu mubiri. Kurukora no kurugeza mu bihugu bitandukanye bizaba byoroshye kuko kurubika bizasaba gukoresha firigo isanzwe bitandukanye n’izindi nkingo nka Moderna, Pfizer mRNA zisaba ubukonje budasanzwe.

Abantu batinya inshinge na bo bazarwishimira kuko nta we uzabajomba. Doze y’uru rukingo kuyikora bizahagarara amasenti 30 mu gihe doze y’izindi nkingo yaba Moderna na Pfizer ari amadolari 30.

21 avril 2022

Akamaro ka Tungurusumu mu mubiri w’Umuntu

Abantu benshi ntibita ku kurya tungurusumu, aho usanga n’abazirya bumva bagomba kuzikoresha igihe batetse inyama gusa, ariko nanone hari n’abandi bazikoresha nk’ikirungo mbese baziteka mu ifunguro iryo ari ryo ryose bateguye ngo ibihumuze. Akamaro ka tungurusumu rero si uguhumuza ibiryo gusa ahubwo ngo ifitiye umubiri akamaro kanini mu bijyanye no kurwanya indwara zitagira ingano ndetse no kwica imyanda itera umubiri gukanyarara. Itera kwituma neza, irinda ibihaha kandi igatuma igifu gisya neza ibyo cyakiriye nk’uko urubuga rwa internet http://www.Doctissimo.fr rubitangaza.

Bitewe n’uko itunganya amaraso , tungurusumu ngo ituma umutima utera neza, ikagira ubushobozi bwo kurwanya inzoka zo mu nda zirimo inzoka za amibe ndetse n’indwara zifata imitsi, ifasha amaraso mu gutembera mu mubiri kandi akarinda umuvuduko ukabije wayo, irinda kandi uguturika kw’imitsi y’umutima bikunze gutera urupfu ruterwa no guhagarara k’umutima, ikanarinda abana indwara nyinshi. Ituma abantu barama kandi abantu bakunze kuyikoresha mu mafunguro yabo ya buri munsi ngo ntibakunze kurwara za kanseri. Tungurusuma kandi ngo ni inshuti y’amaraso kuko igabanya gutera gukabije k’umutima kandi n’amaraso yaba atembera buhoro igafasha kongera umuvuduko bityo bigakiza uyikoresha cyane guhorana ubwoba no kwikanga.

Igabanya ibinure mu mubiri, irinda amaraso kwiremamo ibibumbe, igabanya isukari nyinshi mu mubiri ari byo bituma ifasha ku bantu barwaye indwara ya diyabete ituruka ku isukari nyinshi. Irinda abantu indwara z’impiswi n’indwara zo mu mara. Tungurusumu irinda indwara yo kuribwa mu ruhago kandi irwanya impumuro mbi mu myanya ndaga gitsina.

N’ubwo ariko ifitiye aka kamaro umubiri, ngo si byiza kuyikoresha mbisi ari nyinshi mu gihe uri mu mihango ku bagore cyangwa se wakomeretse bituma uva amaraso menshi, ndetse no mu gihe uri umugore utwite.