Akamaro ka Tungurusumu mu mubiri w’Umuntu

Abantu benshi ntibita ku kurya tungurusumu, aho usanga n’abazirya bumva bagomba kuzikoresha igihe batetse inyama gusa, ariko nanone hari n’abandi bazikoresha nk’ikirungo mbese baziteka mu ifunguro iryo ari ryo ryose bateguye ngo ibihumuze. Akamaro ka tungurusumu rero si uguhumuza ibiryo gusa ahubwo ngo ifitiye umubiri akamaro kanini mu bijyanye no kurwanya indwara zitagira ingano ndetse no kwica imyanda itera umubiri gukanyarara. Itera kwituma neza, irinda ibihaha kandi igatuma igifu gisya neza ibyo cyakiriye nk’uko urubuga rwa internet http://www.Doctissimo.fr rubitangaza.

Bitewe n’uko itunganya amaraso , tungurusumu ngo ituma umutima utera neza, ikagira ubushobozi bwo kurwanya inzoka zo mu nda zirimo inzoka za amibe ndetse n’indwara zifata imitsi, ifasha amaraso mu gutembera mu mubiri kandi akarinda umuvuduko ukabije wayo, irinda kandi uguturika kw’imitsi y’umutima bikunze gutera urupfu ruterwa no guhagarara k’umutima, ikanarinda abana indwara nyinshi. Ituma abantu barama kandi abantu bakunze kuyikoresha mu mafunguro yabo ya buri munsi ngo ntibakunze kurwara za kanseri. Tungurusuma kandi ngo ni inshuti y’amaraso kuko igabanya gutera gukabije k’umutima kandi n’amaraso yaba atembera buhoro igafasha kongera umuvuduko bityo bigakiza uyikoresha cyane guhorana ubwoba no kwikanga.

Igabanya ibinure mu mubiri, irinda amaraso kwiremamo ibibumbe, igabanya isukari nyinshi mu mubiri ari byo bituma ifasha ku bantu barwaye indwara ya diyabete ituruka ku isukari nyinshi. Irinda abantu indwara z’impiswi n’indwara zo mu mara. Tungurusumu irinda indwara yo kuribwa mu ruhago kandi irwanya impumuro mbi mu myanya ndaga gitsina.

N’ubwo ariko ifitiye aka kamaro umubiri, ngo si byiza kuyikoresha mbisi ari nyinshi mu gihe uri mu mihango ku bagore cyangwa se wakomeretse bituma uva amaraso menshi, ndetse no mu gihe uri umugore utwite.

Commentaires