Rwanda:Inteko yahaye za minisiteri amezi yo kuba zakemuye ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo wa Leta

Ni ibibazo byagaragajwe na Komisiyo Ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Umutongo wa Leta PAC nyuma y’isesengura yakozwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka wa 2023/2024. Iyo raporo yagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara mu bigo bikoresha ingengo y’imari ya Leta bishingiye ku makosa atandukanye akorwa mu miyoborere no mu mikorere ashobora gutuma Leta ihomba atari make. Muri ibyo bibazo harimo kudakurikiza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aba yatanze mu gihe ikigo runaka kigaragaweho n’imikorere mibi kuko biri ku kuzubahiriza biri ku kigero cya 60%. Hashingiwe ku buremere bw’ibibazo byagaragaye muri zimwe mu nzego ubwo hasesengurwaga raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imair ya Leta y’umwaka w’Ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024, PAC yateguye imyanzuro iyigze ku nteko Ishinga Amategeko. Inteko yasabye ko Minisiteri y’Uburezi yakemura ibibazo by’ubukererwe mu gukwirakwiza ibitabo mu mashuri, bimaze igihe bigaragara muri REB. Minisiteri yahawe amezi atatu gusa yo kuba yakemuye icyo kibazo. Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Inteko yayisabye gukemura ibibazo byagaragaye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi RAB mu mishinga yatewe inkunga na “Rwanda Dairy Development Project (RDDP)”. Bimwe mu bibazo byagaragayemo harimo kutagira ububiko bw’amakuru y’umushinga ajyanye n’imishinga yose yatewe inkunga, amakuru yabuze muri raporo y’ihererekanya bubasha ku bijyanye n’amafaranga 231.217.852 Frw yakoreshejwe nabi ariko ntihagaragazwe niba yaragarujwe cyangwa uko azagaruzwa. Hari kandi kudakora igenzura rihoraho ry’imishinga yateye inkunga, ahoryakozwe mu turere tubiri gusa muri 14 umushinga wakoreyemo, Uruganda ruto rufite agaciro 1.657.340.165 Frw arimo inkunga y’umushinga ya 611.362.987 Frw rutunganya ibikomoka ku mata rwa Eastern Dairy Farmers Cooperative” mu Karere ka Rwamagana rudakora, kuva rwakwakirwa by’agateganyo ku wa 30 Ugushyingo 2023. Hari n’ibibazo byagaragaye ku nkunga yahawe abantu banyuranye mu Karere ka Ruhango ijyanye n’inganda nto z’ibiryo by’amatungo zidakora. Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye MINAGRI gukemura ibyo bibazo bitarenze amezi atandatu. Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yo yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye mu turere n’ibitaro byo kudatangira ku gihe ibigenerwa abakozi ba Leta bagiye mu butumwa bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu. Ku rundi ruhande Minisiteri y’Ibikorwaremezo yo yasabwe gukemura ibibazo biri mu kigega cyo kwishyura imirimo y’isanwa ry’imihanda itabanje gusuzuma ko yakozwe nk’uko biteganyijwe mu masezerano. RMF yatanze amafaranga angana na 9.386.067.116 Frw yo gusana imihanda inyuranye mu buryo bwihutirwa igakorwa nta bugenzuzi bubayeho ndetse na 1.086.194.330 Frw yatanzwe mu turere 23, muri yo 425.730.910 Frw ntatangirwe raporo y’imikoreshereze yayo. MININFRA yahawe igihe kitarenze amezi atandatu yakemuye ibyo bibazo. Iyo Minisiteri kandi yasabwe gukemura ikibazo kiri muri REG cy’ubwiyongere bw’ibihombo muri EUCL bikomeza kwiyongera bitewe n’imiterere y’amasezerano (Power Purchase Agreements) ifitanye n’inganda z’abikorera (Indepentent Power Producers) zitanga umuriro uhenze. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko muri EUCL, mu myaka irindwi ishize yari yarihaye kugenza izamura urwunguko ariko ntibyagezweho ahubwo yakomeje guhomba kuko muri iyo myaka igihombo kiri hagati ya Miliyari Frw 3.1 na Miliyari Frw 47.5. Inteko yasabye MINIFRA gukemura icyo kibazo bitarenze umwaka umwe. Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, kandi yagaragaje ko hari imyanzuro y’indi yagiye itangwa mu bihe bitandukanye, bagiye kongera gusuzuma aho yaba igeze ishyirwa mu bikorwa mu gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu nzego zitandukanye.

Commentaires