25 janvier 2026
RWANDA:MINEDUC igiye gutangiza uburyo bushya bwo kwigisha abana bari barataye amashuri
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko igiye gutangiza uburyo abana bamaze igihe bataye ishuri bajya bagira gahunda yihariye bigamo kuko gutangirira mu mwaka bari bagezemo kandi bamwe barakuze cyane bibagora kwigana na barumuna babo.
Ni uburyo bushya buzatangirana n’umwaka utaha w’amashuri muri Nzeri uyu 2026.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi, Irere Claudette yabwiye RBA ko bakoze isesengura basanga gusubiza abana mu ishuri ari kimwe ariko no kugira ngo barigumemo ari ikindi.
Icyakoze yavuze ko mu rugendo rwo kuribasubizamo hari intambwe ikomeye bamaze gutera kuko basigaye babamenya bose.
Ati “Kuba tubazi bose ubu ni umukoro wa mbere ukomeye kuko mbere twamenyaga abataye ishuri bitinze. Iyo wabamenye ubu kubagarura biroroha ariko iyo bageze mu ishuri ikibazo gikomeye ni ukubagumana. Twabonye ko umwana uta ishuri akenshi aba yarasibye kenshi akageraho akarita.”
Irere yagaragaje ko ikindi babonye ari uko mu bana bataye ishuri bagaruriwemo basanze harimo umubare munini w’abamaze imyaka myinshi ku buryo gusubira mu myaka barimo biba ikibazo.
Ati “Hari abo twasanze barengeje imyaka kandi ni umubare munini. Usanga umwana yataye ishuri yari ageze mu mwaka wa kabiri [w’amashuri yisumbuye] noneho twajya kumugarura tugasanga ari mu myaka 15 cyangwa 18. Uwo muntu kumwicaza n’umwana wo mu wa kabiri ntabwo ari bubyemere. Ibyo byatwigishije ko uburyo dukoreramo nka MINEDUC bidashobora kwakira aba banyeshuri.”
Irere yasobanuye ko ari yo mpamvu hagiye gukorwa uburyo bwihariye bwo kwigisha abo bana kugira ngo badasigara cyangwa bakongera kuva mu ishuri bitewe no kwanga kwigana na barumuna babo.
Yongeyeho ko muri uwo mujyo wo kwigisha mu buryo ntawe usigaye ari yo mpamvu abana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza basigaye bagabanywamo ibice bimwe bakiga mu gitondo abandi nimugoroba kugira ngo babe bake mu ishuri.
Ibyo kandi bijyana na gahunda nzahurabushobozi zo mu biruhuko no mu mpera z’icyumweru zo gufasha abanyeshuri badasobanukiwe neza ngo bajyane n’abandi.
Imibare yo mu myaka ibiri ishize igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa abana bataye ishuri barenga ibihumbi 189 muri bo abarenga ibihumbi 71 bakaba bamaze kurigarurwamo mu myaka ibiri.
Umushinga Minisiteri y’Uburezi ihuriyeho n’abandi bafatanyabikorwa witwa ‘Zero Out of School: Abana bose bige’ uteganya ko mu myaka itatu usigaje abo bana basigaye bose bagomba kuba basubijwe mu ishuri.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Amakuru agendanye n'igihe(NOUVELLES MISES À JOUR)
RWANDA:MINEDUC igiye gutangiza uburyo bushya bwo kwigisha abana bari barataye amashuri
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko igiye gutangiza uburyo abana bamaze igihe bataye ishuri bajya bagira gahunda yihariye bigamo ku...
Amakuru yasuwe cyane
-
Igikorwa kitiriwe ibonekerwa cyahuruje abantu benshi Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bw...
-
Urwego Ngenzura Mikorere (RURA) rwategetse ibigo byose byaba ibya leta n’iby’abikorera ko bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2026 bigomba kuba ...
-
Ni ibibazo byagaragajwe na Komisiyo Ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Umutongo wa Leta PAC nyuma y’isesengura yakozwe kuri raporo y’Umugenzuz...
-
Rwanda Governance Board (RGB) has announced the that it has revoked the legal personality of Grace Room as an Interdenominational Ministry ...

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire