25 janvier 2026
RWANDA: Mu Rwanda hagiye gufungurwa kaminuza yigisha ururimi rw’amarenga
Mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri, mu Rwanda hazatangira kwigishwa amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza y’Ururimi rw’Amarenga azaba agenewe abazigisha abandi n’abazakora ivugabutumwa.
Ibyo byatangajwe ku wa 24 Mutarama 2026 ubwo hatangwaga inyubako izakoreramo ishuri rya Africa Deaf Christian College riri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora.
Ni ishuri rizakira abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite.
Ubu riri gushaka ibyangombwa bitangwa n’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza ngo rizatangire kwigisha mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) ku barangije amashuri yisumbuye ariko n’abandi basanzwe barize andi masomo ya kaminuza.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yatangaje ko iryo shuri ari igisubizo ku burezi bw’abafite ubumuga burimo kutumva no kutavuga kuko hari hakiri icyuho kinini mu mashuri.
Ati “Twasanze mu bafite ubumuga dufite muri kaminuza abafite ubwo kutumva no kutavuga ari bake cyane. Usanga muri kaminuza abafite ubumuga bw’ingingo n’abafite ubumuga bwo kutabona biga nta kibazo ariko icyo cyiciro kindi kigasigara. Iri shuri rizadufasha kugira umubare uhagije w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’ubwo n’ibindi byiciro bizazamo.”
Ndayisaba yasabye abashinze iryo shuri gutekereza no ku masomo y’igihe gito yo kwigisha amarenga ku buryo nk’abakozi bajya biga kugira ngo amarenga abe itumanaho rizwi na benshi kuko usanga abafite ubumuga bakigorwa no gutumanaho n’abandi.
Umuyobozi w’Umuryango wa Gikirisitu witwa Deaf Action Ministry Rwanda wubatse iryo shuri, Kayigi Omar, yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku kubona ko ubushobozi bw’abafite ubumuga ariko bakabura uko babukoresha bitewe n’ikibazo cy’itumanaho.
Ati “Hari icyuho cy’uko abafite ubumuga batigirira icyizere kandi bashoboye bitewe no kutagira ubumenyi. Nta kindi cyari kubikemura uretse gushaka abarimu bazabigisha kandi mu buryo buhuye n’ubumuga bafite.”
“Ikindi cyari gihari cyari ahantu ho kubyigira mu buryo bufatika, kinyamwuga kandi no mu bihugu duturanye icyo kibazo kirahari biragoye kubona ahantu bigisha abasemuzi b’amarenga.”
Dr. Mukarwego Betty wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, afite ubumuga bwo kutabona. Yavuze ko iryo shuri rizakuraho imbogamizi y’abarimu b’abafite ubumuga ndetse ritange n’umusanzu mu karere kuko nta handi riri.
Nyiraminani Marie Goretti wavutse afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabwiye RBA ko ahura n’imbogamizi ikomeye yo kwaka serivisi kuko agereranyije, abatarenga 2% ari bo bashobora kuvugana mu marenga ku buryo kuba ubwo bumenyi bugiye kugera kuri benshi ari ingenzi cyane.
Imibare yo mu 2022 igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bangana na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu kuzamura bafite ubumuga.
Muri Kamena 2025, NCPD yagaragaje ko 64,2% by’abana bafite ubumuga ari bo bonyine biga mu gihe abandi 35,8% bangana n’abana 17.302 batiga ku mpamvu zitandukanye.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Amakuru agendanye n'igihe(NOUVELLES MISES À JOUR)
-
Ni ibibazo byagaragajwe na Komisiyo Ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Umutongo wa Leta PAC nyuma y’isesengura yakozwe kuri raporo y’Umugenzuz...
-
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yatangaje ko hirya no hino mu turere tw’igihugu hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi hagati yo ku w...
-
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko igiye gutangiza uburyo abana bamaze igihe bataye ishuri bajya bagira gahunda yihariye bigamo ku...

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire