19 janvier 2026
RWANDA:Kiliziya yitandukanyije n’abavuze ko babonekewe na Bikira Mariya i Musanze
Igikorwa kitiriwe ibonekerwa cyahuruje abantu benshi
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwitandukanyije n’amakuru yatangajwe, ashimangira ko muri aka karere habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Inkuru y’aya mabonekerwa yatangiye gukwirakwira mu gitondo cyo ku wa 17 Mutarama 2026, bivugwa ko Bikira Mariya yabonekeye abana babiri bo mu Rwungwe rw’Amashuri rwa Rwinzovu, ndetse ishusho ye igaragara mu giti cy’ipoto y’amashanyarazi.
Iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagari Murago ho mu Murenge wa Gataraga, ari naryo bivugwa ko ryabereyeho ibonekerwa.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 16 Mutarama 2026, ari bwo abana babiri baryigaho bavuye ku ishuri batashye, bageze munsi yaryo babona ishusho, bashimangira ko ari iya Bikira Mariya ateruye Umwana Yezu bambaye n’imisaraba, igaragara ku ipoto y’amashanyarazi ndetse banakomeza kuyibona mu giti gisanzwe.
Aba bana babiri bavuga ko babonekewe, barimo uw’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka umunani n’umuhugu uri mu kigero cy’imyaka icyenda, biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Nyuma yo kubona ibyo bita ko bidasanzwe inkuru bayisangije abanyeshuri bagenzi babo, nabo bayisangiza abarimu bo kuri iki kigo ari nako bakomeza gukwirakwiza iyi nkuru bujya gucya huzuye ibihumbi by’abaturage.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, ibarizwamo aka gace kavuzwemo amabonekerwa, Jean Bosco Nambaje, abinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 18 Mutarama 2026, yavuze ko kwemeza amabonekerwa bigira inzira binyuramo, ndetse asaba abaturage kwirinda ibihuha.
Yibukije abaririsitu ko ukwemera kwabo gushingiye ku nkingi eshatatu (Ibyanditswe bitagatifu, Inyigisho z’ubuyobozi bwa Kiliziya n’uruhererekane rwa Kiliziya).
Yabasabye gukurikiza umurongo wa Kiliziya no kwibuka ko amabonekerwa yemezwa na Kiliziya imaze kuyasuzumana ubushishozi ndetse no gusengera ahantu hemewe hafite umutekano.
Muri iri tangazo, yagize ati “Padiri mukuru arasaba abakirisitu kurangwa n’ubushishozi mu kwemera kwacu, twirinda ibihuha, gutanga ubutumwa butera abantu urujijo n’ubwoba, ibindi tubiharire Kiliziya nk’umubyeyi utureberera kandi udufasha mu gushungura tukamenya iby’aya mabonekerwa.”
Amakuru IGIHE ifite ni uko iri tangazo ryashyizwe hanze na Paruwasi ya Busogo, ari nawo murongo Diyosezi ya Ruhengeri, yafashe ku byari bikomeje kuvugwa kuri ibi byiswe amabonekerwa mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko babonekewe.
Ati “Abana barimo bakina umupira babona aho igiti cyishushanyije, kikarema ibara abana bavuga ko ari ishusho ya Bikira Mariya, inkuru barayikwirakwiza igera ku babyeyi kandi nta kintu na kimwe bishushanya, hari hateraniye abaturage benshi kandi ari ibihuha, muri make ni inkuru itari ukuri.”
Bamwe mu nbaturage bageze aho bavuga ko habereye ibonekerwa bavuga ko ibyo babonye ari ibitangaza.
Kugeza ubu amabonekerwa ya Bikira Mariya yabayeho yemewe mu Rwanda ni ay’i Kibeho, yabaye mu myaka ya za 1980, hakabonekerwa abakobwa batatu bigaga muri aka gace.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Amakuru agendanye n'igihe(NOUVELLES MISES À JOUR)
RWANDA:Kiliziya yitandukanyije n’abavuze ko babonekewe na Bikira Mariya i Musanze
Igikorwa kitiriwe ibonekerwa cyahuruje abantu benshi Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bw...
Amakuru yasuwe cyane
-
Igikorwa kitiriwe ibonekerwa cyahuruje abantu benshi Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bw...
-
Urwego Ngenzura Mikorere (RURA) rwategetse ibigo byose byaba ibya leta n’iby’abikorera ko bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2026 bigomba kuba ...
-
Ni ibibazo byagaragajwe na Komisiyo Ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Umutongo wa Leta PAC nyuma y’isesengura yakozwe kuri raporo y’Umugenzuz...
-
Rwanda Governance Board (RGB) has announced the that it has revoked the legal personality of Grace Room as an Interdenominational Ministry ...


Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire