18 janvier 2026

Rwanda:Ibigo bikorera mu Rwanda byategetswe guhuza serivisi y’akanyenyeri

Urwego Ngenzura Mikorere (RURA) rwategetse ibigo byose byaba ibya leta n’iby’abikorera ko bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2026 bigomba kuba byashyizeho code zizwi nka USSD (akanyenyeri) zihuriweho mu korohereza abakiliya. Ni uburyo bushya buzaruhura abantu bagorwaga no gufata mu mutwe imibare runaka bakanda bashaka kwishyura, kohereza amafaranga binyuze kuri telefone (USSD Codes) ibizwi nko gukanda akanyenyeri. Codes za USSD (Unstructured Supplementary Service Data) zitangizwa buri gihe n’akanyenyeri (*) zigasozwa n’urwego (#). Ni uburyo bufasha abantu kubona serivisi ako kanya bitanasabye internet bugakora kuri telefone zose bidasabye kuba ari izigezweho. Kuri ubu usanga nka code y’ikigo kimwe ikora nko kuri MTN Rwanda byagera kuri Airtel ntikore, bigasaba gukanda indi mibare. Bisaba abakiliya guhindura ‘sim card’, bigatuma umuntu agira ‘sim cards’ nyinshi kuko serivisi atabasha kuzibona zose kuri imwe. Nk’ubu *182# ni code ikunze gukoreshwa na MTN Rwanda ku kohereza amafaranga, kugura ama-unites, gukura amafaranga kuri banki n’izindi serivisi. Mu gihe code ya *500# ikoreshwa cyane n’ushaka serivisi za Airtel Money. Ufashe *500# ukayikoresha kuri MTN bakubwira ko bidakunda. Nko kuri banki na bwo usanga izi code zitandukanye. Banki ya Kigali ikoresha *334#, I&M Bank Rwanda Plc igakoresha *227#, Equity Bank igakoresha, *555# ku buryo ubona ari imibare myinshi abantu batapfa gufata mu ntoki. Mu itangazo ryasohowe na RURA ku wa 14 Mutarama 2026, yasabye ko codes zose zemejwe zigomba kujya zikoreshwa ku miyoboro yose y’itumanaho mu Rwanda haba, MTN Rwanda, Airtel Rwanda na KT Rwanda Network (KTRN). Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ko mu gihe rushyizeho code nshya, igomba kwinjizwa mu mikorere y’ibigo by’itumanaho byemewe mu Rwanda, mbere y’uko imurikwa mu kunoza serivisi. Ibigo bya leta n’ibyabikorera bifite izi ‘code’ byasabwe ko bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2026 bizaba byamaze gukorana n’ibigo by’itumanaho n’imiyoboro itandukanye aho bitakoraga. RURA kandi yavuze ko ibi bigo bikwiriye guhita bimenyesha abakiliya babyo izo mpinduka. Ibitazubahiriza aya amategeko bishobora guhanwa no gucibwa amande hakurikijwe amategeko agenga itumanaho mu Rwanda. Nubwo amatageko yo mu 2014 ateganya ko ibi bikorwa ku miyoboro yose y’itumanaho, amashya agaragaza uburyo bwo gutuma bikorwa uko byagenda kose nta kuzuyaza.

Amakuru agendanye n'igihe(NOUVELLES MISES À JOUR)

RWANDA:Kiliziya yitandukanyije n’abavuze ko babonekewe na Bikira Mariya i Musanze

Igikorwa kitiriwe ibonekerwa cyahuruje abantu benshi Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bw...

Amakuru yasuwe cyane