18 janvier 2026

Rwanda:Ibigo bikorera mu Rwanda byategetswe guhuza serivisi y’akanyenyeri

Urwego Ngenzura Mikorere (RURA) rwategetse ibigo byose byaba ibya leta n’iby’abikorera ko bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2026 bigomba kuba byashyizeho code zizwi nka USSD (akanyenyeri) zihuriweho mu korohereza abakiliya. Ni uburyo bushya buzaruhura abantu bagorwaga no gufata mu mutwe imibare runaka bakanda bashaka kwishyura, kohereza amafaranga binyuze kuri telefone (USSD Codes) ibizwi nko gukanda akanyenyeri. Codes za USSD (Unstructured Supplementary Service Data) zitangizwa buri gihe n’akanyenyeri (*) zigasozwa n’urwego (#). Ni uburyo bufasha abantu kubona serivisi ako kanya bitanasabye internet bugakora kuri telefone zose bidasabye kuba ari izigezweho. Kuri ubu usanga nka code y’ikigo kimwe ikora nko kuri MTN Rwanda byagera kuri Airtel ntikore, bigasaba gukanda indi mibare. Bisaba abakiliya guhindura ‘sim card’, bigatuma umuntu agira ‘sim cards’ nyinshi kuko serivisi atabasha kuzibona zose kuri imwe. Nk’ubu *182# ni code ikunze gukoreshwa na MTN Rwanda ku kohereza amafaranga, kugura ama-unites, gukura amafaranga kuri banki n’izindi serivisi. Mu gihe code ya *500# ikoreshwa cyane n’ushaka serivisi za Airtel Money. Ufashe *500# ukayikoresha kuri MTN bakubwira ko bidakunda. Nko kuri banki na bwo usanga izi code zitandukanye. Banki ya Kigali ikoresha *334#, I&M Bank Rwanda Plc igakoresha *227#, Equity Bank igakoresha, *555# ku buryo ubona ari imibare myinshi abantu batapfa gufata mu ntoki. Mu itangazo ryasohowe na RURA ku wa 14 Mutarama 2026, yasabye ko codes zose zemejwe zigomba kujya zikoreshwa ku miyoboro yose y’itumanaho mu Rwanda haba, MTN Rwanda, Airtel Rwanda na KT Rwanda Network (KTRN). Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ko mu gihe rushyizeho code nshya, igomba kwinjizwa mu mikorere y’ibigo by’itumanaho byemewe mu Rwanda, mbere y’uko imurikwa mu kunoza serivisi. Ibigo bya leta n’ibyabikorera bifite izi ‘code’ byasabwe ko bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2026 bizaba byamaze gukorana n’ibigo by’itumanaho n’imiyoboro itandukanye aho bitakoraga. RURA kandi yavuze ko ibi bigo bikwiriye guhita bimenyesha abakiliya babyo izo mpinduka. Ibitazubahiriza aya amategeko bishobora guhanwa no gucibwa amande hakurikijwe amategeko agenga itumanaho mu Rwanda. Nubwo amatageko yo mu 2014 ateganya ko ibi bikorwa ku miyoboro yose y’itumanaho, amashya agaragaza uburyo bwo gutuma bikorwa uko byagenda kose nta kuzuyaza.

05 août 2025

Rwanda:Inteko yahaye za minisiteri amezi yo kuba zakemuye ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo wa Leta

Ni ibibazo byagaragajwe na Komisiyo Ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Umutongo wa Leta PAC nyuma y’isesengura yakozwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka wa 2023/2024. Iyo raporo yagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara mu bigo bikoresha ingengo y’imari ya Leta bishingiye ku makosa atandukanye akorwa mu miyoborere no mu mikorere ashobora gutuma Leta ihomba atari make. Muri ibyo bibazo harimo kudakurikiza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aba yatanze mu gihe ikigo runaka kigaragaweho n’imikorere mibi kuko biri ku kuzubahiriza biri ku kigero cya 60%. Hashingiwe ku buremere bw’ibibazo byagaragaye muri zimwe mu nzego ubwo hasesengurwaga raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imair ya Leta y’umwaka w’Ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024, PAC yateguye imyanzuro iyigze ku nteko Ishinga Amategeko. Inteko yasabye ko Minisiteri y’Uburezi yakemura ibibazo by’ubukererwe mu gukwirakwiza ibitabo mu mashuri, bimaze igihe bigaragara muri REB. Minisiteri yahawe amezi atatu gusa yo kuba yakemuye icyo kibazo. Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Inteko yayisabye gukemura ibibazo byagaragaye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi RAB mu mishinga yatewe inkunga na “Rwanda Dairy Development Project (RDDP)”. Bimwe mu bibazo byagaragayemo harimo kutagira ububiko bw’amakuru y’umushinga ajyanye n’imishinga yose yatewe inkunga, amakuru yabuze muri raporo y’ihererekanya bubasha ku bijyanye n’amafaranga 231.217.852 Frw yakoreshejwe nabi ariko ntihagaragazwe niba yaragarujwe cyangwa uko azagaruzwa. Hari kandi kudakora igenzura rihoraho ry’imishinga yateye inkunga, ahoryakozwe mu turere tubiri gusa muri 14 umushinga wakoreyemo, Uruganda ruto rufite agaciro 1.657.340.165 Frw arimo inkunga y’umushinga ya 611.362.987 Frw rutunganya ibikomoka ku mata rwa Eastern Dairy Farmers Cooperative” mu Karere ka Rwamagana rudakora, kuva rwakwakirwa by’agateganyo ku wa 30 Ugushyingo 2023. Hari n’ibibazo byagaragaye ku nkunga yahawe abantu banyuranye mu Karere ka Ruhango ijyanye n’inganda nto z’ibiryo by’amatungo zidakora. Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye MINAGRI gukemura ibyo bibazo bitarenze amezi atandatu. Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yo yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye mu turere n’ibitaro byo kudatangira ku gihe ibigenerwa abakozi ba Leta bagiye mu butumwa bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu. Ku rundi ruhande Minisiteri y’Ibikorwaremezo yo yasabwe gukemura ibibazo biri mu kigega cyo kwishyura imirimo y’isanwa ry’imihanda itabanje gusuzuma ko yakozwe nk’uko biteganyijwe mu masezerano. RMF yatanze amafaranga angana na 9.386.067.116 Frw yo gusana imihanda inyuranye mu buryo bwihutirwa igakorwa nta bugenzuzi bubayeho ndetse na 1.086.194.330 Frw yatanzwe mu turere 23, muri yo 425.730.910 Frw ntatangirwe raporo y’imikoreshereze yayo. MININFRA yahawe igihe kitarenze amezi atandatu yakemuye ibyo bibazo. Iyo Minisiteri kandi yasabwe gukemura ikibazo kiri muri REG cy’ubwiyongere bw’ibihombo muri EUCL bikomeza kwiyongera bitewe n’imiterere y’amasezerano (Power Purchase Agreements) ifitanye n’inganda z’abikorera (Indepentent Power Producers) zitanga umuriro uhenze. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko muri EUCL, mu myaka irindwi ishize yari yarihaye kugenza izamura urwunguko ariko ntibyagezweho ahubwo yakomeje guhomba kuko muri iyo myaka igihombo kiri hagati ya Miliyari Frw 3.1 na Miliyari Frw 47.5. Inteko yasabye MINIFRA gukemura icyo kibazo bitarenze umwaka umwe. Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, kandi yagaragaje ko hari imyanzuro y’indi yagiye itangwa mu bihe bitandukanye, bagiye kongera gusuzuma aho yaba igeze ishyirwa mu bikorwa mu gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu nzego zitandukanye.

11 mai 2025

Rwanda;RGB revokes legal personality of Grace Room as an Interdenominational Ministry

Rwanda Governance Board (RGB) has announced the that it has revoked the legal personality of Grace Room as an Interdenominational Ministry due to its failure to comply with laws governing the organisation and functioning of Faith-Based Organisations. Grace Room has been engaging in prayer-related activities that are inconsistent with its stated mission as an Interdenominational Ministry. All organizations registered under the RGB are legally required to operate strictly within the boundaries of their approved mission and must ensure that all practices and activities are consistent with the objectives submitted at the time of registration. Deviation from these parameters will result in administrative sanctions, including revocation of legal status where warranted. RGB reminded all Faith-Based Organisations of their obligation to uphold the integrity of their legal personality and to comply fully with all applicable laws, regulations, and guidelines. It said that continued oversight and enforcement will be applied to ensure accountability and lawful conduct within the sector.

19 avril 2025

Abashinwa ntacyo badakora bamaze gukora izuba ryabo, barimurika byari akataraboneka

Iri zuba rikorano ryo mu bushinwa( Artificial sun) rikaba ryaramaze guca agahigo kwisi kuko ubushyuhe bwaryo burenze kure ubw’izuba risanzwe kuko bigera kuri dogere Miliyoni 126. Ubu bushyuhe bw’irizuba bukaba bukubye inshuro eshanu ubushyuhe by’izuba risanzwe kuko nk’ubwo izuba risanzwe rifite dogere Miliyoni 27. Mu gihe kwisi abantu benshi bakeneye umuriro w’amashanyarazi wo gucanisha ndetse no gukora ibindi bigiye bitandukanye, mu bushinwa iri zuba rikaba rije mu gukemura iki kibazo, kuko bakoresheje ingufu za Nuclear kandi zikaba zikomeye Kurusha zimwe za gaze. Mu kigo cy’ubushakashatsi mu bushinwa kuberekeye ingufu (energy) cya EAST, bakaba baratangaje iri zuba ry’irikorano ko rije nk’isoko y’amashanyarazi idashira ku isi ndetse bikaba byaranatangajwe n’uwari ukuriye abashakashatis barikoze Robert Lea. Mu bihe birenga imyaka 70 yose abashakashatsi bamaze igihe bashaka uko babyaza umuriro izuba gusa bikaba byarakomeje kugorana cyane ndetse yewe umuntu akaba yavugako bitashobokaga gusa nyuma y’ubu bushakashatsi bw’Abashinwa byagaragaye ko bishoboka cyane ahubwo.

14 avril 2025

Rwanda:Kigali: Imvura idasanzwe yahitanye babiri, isenya inzu 27

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yatangaje ko imvura idasanzwe yaguye kuva ku wa 10 kugeza ku wa 13 Mata 2025 yahitanye abantu babiri isenya inzu nyinshi kandi ifunga imihanda by’igihe gito. Ubutumwa buburira abaturage Meteo Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 11 Mata 2025, bwavugaga ko imvura iteganyijwe ku munsi izaba iri hagati ya milimetero mm 25 na 60. Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri, ingaruka ziterwa n’inkuba, bityo “ishishikariza Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi." Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yabwiye RBA ko iyi mvura yahitanye abantu babiri, irangiza kandi inasenya inzu 27, ndetse igenda ifunga imihanda by’igihe gito. Ati "Dukomeje gukorana n’abaturage kugira ngo abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuke kandi tunabakangurira kwirinda kwegera za ruhurura." Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza. Abaturarwanda by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo, basabwe kwitwararika muri iyi minsi iteganyijwemo imvura nyinshi.

28 décembre 2024

The codes of telephone

Call divert All To Activate: * * 21 * NUMBER # [SEND] To Cancel: # # 21 # [SEND] To Check: * # 21 # [SEND] No Answer To Activate: * * 61 * NUMBER # [SEND] To Cancel: # # 61 # [SEND] To Check: * # 61 # [SEND] Unreachable To Activate: * * 62 * NUMBER # [SEND] To Cancel: # # 62 # [SEND] To Check: * # 62 # [SEND] Busy To Activate: * * 67 * NUMBER # [SEND] To Cancel: # # 67 # [SEND] To Check: * # 67 # [SEND] To Cancel All Call Forwarding # # 002 # [SEND] Diverting Data Calls All To Activate: * * 21 * NUMBER * 25 # [SEND] To Cancel: # # 21 # * 25 [SEND] To Check Status: * # 21 # * 25 # [SEND] No Answer To Activate: * * 61 * NUMBER * 25 # [SEND] To Cancel: # # 61 * 25 # [SEND] To Check Status: * # 61 # * 25 # [SEND] Unreachable To Activate: * * 62 * NUMBER * 25 # [SEND] To Cancel: # # 62 # * 25 # [SEND] To Check Status: * # 62 # * 25 # [SEND] Busy To Activate: * * 67 * NUMBER * 25 # [SEND] To Cancel: # # 67 # * 25 # [SEND] To Check Status: * # 67 # * 24 # [SEND] Diverting Fax Calls All To Activate: * * 21 * NUMBER * 13 #[SEND] To Cancel: # # 21 # * 13 # [SEND] To Check Status: * # 21 # * 13 # [SEND] No Answer To Activate: * * 61 * NUMBER * 13 # [SEND] To Cancel: # # 61 * 13 # [SEND] To Check Status: * # 61 # * 13 # [SEND] Unreachable To Activate: * * 62 * NUMBER * 13 # [SEND] To Cancel: # # 62 # * 13 # [SEND] To Check Status: * # 62 # * 13 # [SEND] Busy To Activate: * * 67 * NUMBER * 13 # [SEND] To Cancel: # # 67 # * 13 # [SEND] To Check Status: * # 67 # * 13 #[SEND] Call Barring Before you can activate these barring services you will need a barring code from your service provider. Call Barring can not be activated if Call Forwarding diverts are already in use. All Calls To Activate: * 330 * BARRING CODE # [SEND] To Cancel: # 330 * BARRING CODE # [SEND] To Check: * # 330 # [SEND] All Outgoing Calls To Activate: * 333 * BARRING CODE # [SEND] To Cancel: # 333 * BARRING CODE # [SEND] To Check: * # 333 # [SEND] All Incoming Calls To Activate: * 353 * BARRING CODE # [SEND] To Cancel: # 353 * BARRING CODE # [SEND] To Check: * # 353 # [SEND] All Outgoing Calls To Activate: * 33 * BARRING CODE# [SEND] To Cancel: # 33 * BARRING CODE # [SEND] To Check: * # 33 # [SEND] All Outgoing International Calls To Activate: * 331 * BARRING CODE# [SEND] To Cancel: # 331 * BARRING CODE # [SEND] To Check: * # 331 # [SEND] All Outgoing International Calls Except To Home Country To Activate: * 332 * BARRING CODE# [SEND] To Cancel: # 332 * BARRING CODE # [SEND] To Check: * # 332 # [SEND] All Incoming Calls To Activate: * 35 * BARRING CODE # [SEND] To Cancel: # 35 * BARRING CODE # [SEND] To Check: * # 35 # [SEND] All Incoming Calls When Outside Home Country To Activate: * 351 * BARRING CODE # [SEND] To Cancel: # 351 * BARRING CODE # [SEND] To Check: * # 351 # [SEND] Canceling All Call Barring # 330 * BARRING CODE # [SEND] Call Waiting To Activate: * 43 # [SEND] To Deactivate: # 43 # [SEND] To Check: * # 43 # [SEND] Calling Line Identity Outgoing To Activate: * 31 # [SEND] To Deactivate: # 31 # [SEND] To Check: * # 31 # [SEND] Incoming To Activate: * 30 # [SEND] To Deactivate: # 30 # [SEND] * *Mobile Phone Secrets & Tricks* *.:: NOKIA ::.* *Nokia Universal Codes* *Code Description : *These Nokia codes will work on most Nokia Mobile Phones *(11)* #pw+1234567890+4# SIM Card Lock Status. (use the "*" button to obtain the "p,w" *(1) * *3370# Activate Enhanced Full Rate Codec (EFR) - Your phone uses the best sound quality but talk time is reduced my approx. 5% *(2)* #3370# Deactivate Enhanced Full Rate Codec (EFR) OR *3370# ( *F*avourite ) *(3)* *#4720# Activate Half Rate Codec - Your phone uses a lower quality sound but you should gain approx 30% more Talk Time. *(4)* *#4720# Deactivate Half Rate Codec. *(5)* *#0000# Displays your phones software version, 1st Line : Software Version, 2nd Line : Software Release Date, 3rd Line : Compression Type. ( *F*avourite ) *(6)* *#9999# Phones software version if *#0000# does not work. *(7)* *#06# For checking the International Mobile Equipment Identity (IMEI Number). (* F*avourite ) *(8)* #pw+1234567890+1# Provider Lock Status. (use the "*" button to obtain the "p,w" and "+" symbols). *(9)* #pw+1234567890+2# Network Lock Status. (use the "*" button to obtain the "p,w" and "+" symbols). *(10)* #pw+1234567890+3# Country Lock Status. (use the "*" button to obtain the "p,w" and "+" symbols). *(12)* *#147# (vodafone) this lets you know who called you last. *(13)* *#1471# Last call (Only vodofone). *(14)* *#21# Allows you to check the number that "All Calls" are diverted to *(15)* *#2640# Displays security code in use. *(16)* *#30# Lets you see the private number. *(17)* *#43# Allows you to check the "Call Waiting" status of your phone. *(18)* *#61# Allows you to check the number that "On No Reply" calls are diverted to. *(19)* *#62# Allows you to check the number that "Divert If Unreachable (no service)" calls are diverted to.

Amakuru agendanye n'igihe(NOUVELLES MISES À JOUR)

Rwanda:REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere twinshi