Kuva Elon Musk yagura Twitter, abakoresha uru rubuga nkoranyambaga batangiye gusuhererwa kubera amavugurura ya hato na hato akomeje gukorwa. Uhereye ku kuzajya yishyuza amadolari umunani abantu bafite konti ziri ‘verified’ no kugabanya abakozi barenga 7500, Twitter nticyishimiwe nka mbere, ni yo mpamvu izindi mbuga zatangiye kubyungukiramo, rumwe muri zo ni Mastodon.
Mastodon, ni urubuga rwashinzwe n’Umugabo wo mu Budage witwa Eugen Rochko. Imikorere yarwo ntaho itandukaniye na Twitter ndetse urebye n’uburyo rusa ushobora kwibeshya ko ari Twitter uri gukoresha.
Ntabwo rwavutse muri uyu mwaka ahubwo Rochko yarushinze mu 2016 nyuma yo kubihirwa na Twitter. Kuva Musk yagura Twitter, Mastodon ikomeje kugira abantu benshi bayifunguzaho konti kurusha ikindi gihe.
Gukoresha Mastodon ni kimwe no gukoresha Twitter ariko bitandukaniye ku tuntu duke cyane. Mu gihe kuri Twitter wemerewe kwandika Tweet itarengeje amagambo 280 kuri Mastodon ho uyikoresha yemerewe kwandika inyandiko itarengeje amagambo 500.
Ikindi cyiyongera kuri ibyo ni uko mu gihe Twitter ibika amakuru y’abayikoresha ku buryo iyakoresha mu nyungu zayo bwite z’ubucuruzi, Mastodon yo si ko bimeze.
Uburyo Mastodon ikora
Bigusaba gushyira Application ya Mastodon mu gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga [telefoni cyangwa Tablet] uyikuye kuri Google Play cyangwa se App Store. Ushobora no kuyifungura ku mashini yawe unyuze muri browser iyo ariyo yose ukoresha.
Kimwe n’uko Twitter ikora, Mastodon iyo uyifunguye uhingukira ahantu ushobora kwandika. Ubutumwa bwandikwa bwitwa “toots” bitandukanye n’uko kuri Twitter bwitwa “tweets”. Gukora “Retweet” bisanzwe kuri Twitter kuri Mastodon byo byitwa "boosted".
Toots wanditse ushobora kuyibika hafi ku buryo igihe uyishakiye uyigeraho bitakugoye, ibizwi nka “bookmark”.
Iyo uri kwiyandikisha kuri uru rubuga, usabwa guhitamo ‘server’ aho ushaka ko ibyo uzajya wandika bizajya bigaragara gusa. Hari ibyiciro birimo ikoranabuhanga, muzika, imikino yo kuri internet, ubigeni n’izindi. Server uhitamo zirimo n’iyagenewe abaryamana bahuje ibitsina.
Hari ‘server’ umuntu ahita yemererwa kwinjiramo ako kanya n’izindi bisaba ko ategereza akemezwa. Ikunzwe muri zose ni ‘mastodon.social’ ari nayo ifite abantu benshi kugeza ubu.
Magingo aya, bibarwa ko abantu bakoresha Mastodon ku kwezi ari ibihumbi 683.
Commentaires
Enregistrer un commentaire