Akamaro ka soya(baho neza)



Soya ibarirwa mu binyamisogwe ikaba ikiribwa gifite intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi.

Ku bantu badakunda cg badashobora kurya inyama, soya ni imvano nziza y’ibyo umubiri ukura mu nyama, iki nicyo gituma benshi bayigereranya n’inyama. Ni mu gihe kuko uretse vitamini B12 iboneka mu bikomoka ku matungo; ibindi byose wakura mu nyama wabisanga no muri soya ndetse by’umwihariko yibitseho poroteyine zikubye 3 iziba mu nyama.

Muri soya dusangamo:

  • Intungamubiri arizo:poroteyine, ibitanga ingufu, fibre, n’amasukari atari menshi (ntacyo yatwara abarwaye diyabete)
  • Imyunyu ngugu nka: Manganese, calcium, zinc, phosphore, potassium, ubutare (fer), umuringa, magnesium na molybdenum
  • Vitamini zibonekamo ni: Vitamini B1; B2; B6 na B9; C na K.

Ibi byose bigize soya nibyo bituma ikora ibi bikurikira:

  • Ifasha umubiri kurwanya indwara zinyuranye z’amagufa nko kuribwa kwayo cyangwa kumungwa
  • Ifasha umubiri mu mikorere yawo yose aho itera ingufu umubiri no kugira umuvuduko
  • Kuba irimo Vitamini C biyiha ingufu zo gufasha umubiri gusohora imyanda no kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri
  • Ifasha igifu mu igogorwa ry’ibiryo
  • Ikomeza amagufa kubera ikungahaye kuri calcium
  • Ifasha gutakaza ibiro no kurwanya diyabete; aha bisaba kuyirya ikaranze cyangwa kurya ibitonore byayo, gusa inafasha kongera ibiro aho uyikoramo tofu cyangwa ukanywa amata yayo.
  • Ku bagore batwite irinda abana babo kuvukana ubumuga kubera irimo Vitamini B9
  • Irwanya indwara zinyuranye z’umutima
  • Yongerera amaraso gutembera neza ikanafasha umutima gutera neza
  • Igabanya kudasinzira no gusinzira nabi
  • Irinda kanseri y’amara
  • Ku bagore bari mu gihe cyo gucura ibafasha kutagira umunabi

Icyitonderwa 

Kubera irimo ibimeze nk’imisemburo ya estrogen, kuyirya irenze igipimo ku bagabo bishobora kubatera ikibazo cyo kudashyukwa, kugira intanga nke byanatera kutabyara. Niyo mpamvu niba wayiriye mu buryo bumwe biba bihagije.

Ibitonore bya soya

Iribwa ite?

Iribwa mu buryo bunyuranye; ushobora kuyikoramo isosi, inyobwa mu gikoma, iribwa ibitonore, urayikaranga ukayihekenya, soya ikorwamo amata akanyobwa nk’icyayi, ikorwamo tofu iribwa nk’inyama ndetse inakorwamo amavuta y’ubuto n’amajyani.

By’umwihariko amavuta ya soya ari mu mavuta meza cyane kuko nta cholesterol mbi wayasangamo ari na cyo gituma usanga ahenze.

Soya
ishobora kuribwa mu buryo butandukanye; nka tofu, amata, kuyihekenya cg amavuta

Niba wayifashe mu buryo bumwe tuvuze haruguru birahagije singombwa ko uyifata mu buryo bundi keretse kuyikarangisha nk’amavuta

Amavuta ya soya ni meza cyane kurenza ayo tumenyereye

Commentaires