Akamaro k’ibishyimbo ku mubiri
Ibishyimbo iyo bitetswe neza bigira akamaro gatandukanye ku buzima:
1. Kurya ibishyimbo bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Kubera acide na manyesiyumu bikungahayeho birinda indwara z’umutima. Folic acid/acide folique (cg folates) igabanya urugero rwa homocysteine; ni ubwoko bwa acide amine zitari proteyine, ibipimo biri hejuru byayo mu maraso biri mu bitera indwara z’umutima, stroke kimwe n’izibasira udutsi duto dutwara amaraso ku mutima.
2. Kurya ibishyimbo bifasha kutarwara kanseri y’amara. ibishyimbo Bikungahaye cyane ku ntungamubiri na fibres zifasha umubiri kwirinda uburozi butera kanseri, twavuga nka alpha-galactosides zifasha bagiteri zifitiye umumaro kororoka mu mara zikora za aside zituma arushaho gukora neza.
3. Kurya bishyimbo bigufasha kuringaniza neza isukari mu maraso. Isukari nyinshi mu maraso, ishobora gutera indwara zikomeye z’umutima na diabete. ibishyimbo bigenda bisohora agasukari gacye gacye, bigatuma biba ingenzi mu kuringaniza isukari mu maraso nyuma yo kurya.
4. Ibishyimbo birimo fibres z’ingenzi cyane zifasha mu kugabanya cholesterol. ibi kandi bifasha mu kurinda ko igipimo cy’isukari cyakwiyongera cyane nyuma yo kurya, niyo mpamvu byagakwiye kuba ifunguro ry’ingenzi ku barwaye diyabete, abafite ikibazo cy’ubwinangire ku musemburo wa insuline (insulin resistance) ndetse na hypoglycémie.
Ibishyimbo iyo ubiryanye n’umuceri wuzuye (whole grains rice) ni ifunguro rizira ibinure ririmo proteyine nyinshi, rishobora gufasha abifuza guta ibiro cyangwa kugabanya ibinure.
Uru rubuga rwaziye igihe,mbere yo kuryama ndabaza nkarebaho.
RépondreSupprimer