Rwanda mu Bugesera: Babiri bafashwe bakekwaho gusambanya abanyeshuri bari bamaranye na bo iminsi ine muri ’Ghetto’







Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bakurikiranyweho gusambanya abana bikekwa ko bakoreye abakobwa babiri b’abanyeshuri, bakaba bari baburiwe irengero mu minsi ishize.

Aba bana babiri baburiwe irengero ku wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023 ubwo bari bageze mu gihe cyo gufata akaruhuko ku ishuri bivugwa ko basohotse aho bigaga muri GS Ntarama ariko ntibagaruka.

Nyuma yo kubura, ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’ababyeyi babo bagejeje ikibazo ku nzego z’ubuyobozi zirimo na RIB kugira ngo bafashwe kubabona.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 nibwo RIB yataye muri yombi abasore babiri barimo ufite imyaka 19 n’uwa 21 bakekwaho gusambanya abo bakobwa.

Abo bakobwa bivugwa ko basambanyije umwe afite imyaka 15 yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu gihe mugenzi we wigaga mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye afite imyaka 16.

RIB ivuga ko abo bana bafatiwe mu nzu abo basore babagamo (ghetto) mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze, Umudugudu wa Karumuna mu Karere ka Bugesera nyuma y’uko bari bamaze iminsi igera kuri ine ababyeyi babo batazi aho bari.

Abatawe muri yombi bafungiwe kuri Stasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe aba bakobwa bajyanywe muri Isange One Stop Center ngo bitabweho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko igifungo kiba hagati y’imyaka 20 ariko ntirenga 25.

Dr Murangira yavuze ko abantu basambanya abana batazihanganirwa na gato.

Ati “RIB irihanangiriza mu buryo bukomeye abantu basambanya abana. Ntabwo bazihanganirwa. Ubukure ntabwo bupimishwa ijisho kandi umwana wese ni umuntu utarageza ku myaka 18. Abantu rero bari bakwiye kuzibukira bakava muri ibi bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Iki cyaha ntikigomba guhishirwa, RIB irasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze guhaguruka bugafatanya nayo kurwanya icyaha cyo gusambanya umwana.”

RIB kandi yongeye gusaba ko igihe cyose abantu bagize amakenga babonye hari ahantu hinjiye abana nko muri za ghetto, lodge, n’ahandi bajya bahamagara 166 cyangwa bakamenyesja station ya RIB ibegereye

Commentaires