Rwanda:Ibyangombwa by'ubutaka bitagendanye n'igihe ntibizongera gutangwa

Uyu munsi, Umunyarwanda ushaka kwandikisha ubutaka yaguze cyangwa ubwo yari asanganywe butamwanditseho, ashobora kubikora atabanje gukora ingendo ajya ku murenge cyangwa ku Karere, mu biro by’umukozi ushinzwe ubutaka.

Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda itangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title). Ni uburyo bukuraho itangwa ryabyo ku mpapuro haba ku baturage no ku zindi nzego zibikenera mu gihe cyo kubaha serivisi zitandukanye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko iki cyemezo koranabuhanga kije gusimbura icyatangwaga hifashishijwe impapuro, kizatanga impinduka zigaragara mu mitangire ya serivisi z’ubutaka.

Ati "Ikoranabuhanga kandi rigabanya inzira zikoreshwa mu kwaka serivisi ndetse n’igihe gikoreshwa n’abazikeneye, rifasha ndetse kongera umutekano muri serivisi no kugabanya igiciro cyazo haba ku muturage no kuri Leta."

Yakomeje agira ati "Ishyirwaho ry’icyemezo koranabuhanga rero ni intambwe ikomeye muri serivisi z’ubutaka kuko Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024 izi serivisi zakwa n’abaturage benshi zizaba ziboneka binyuze mu ikoranabuhanga, bityo abaturage bakazigeraho nta ngendo bakoze."

Avuga ko ikoreshwa ry’icyemezo koranabuhanga rije kwihutisha serivisi, ariko nanone no kugabanya ikiguzi cyazo kuko rizavanaho amwe mu mafaranga yatangwaga n’umuturage kugira ngo hacapwe icyangombwa cye.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu Abaturarwanda cyangwa abagura ubutaka mu Rwanda muri rusange bakwiye kumenya, ku itangwa ry’ibyemezo koranabuhanga by’iyandikishwa ry’ubutaka.

Kuva cyera ibyangombwa by’ubutaka byatangwaga ku mpapuro, bikaba byarabaga bihenze bitewe n’ibiciro byazo ndetse n’ibyo mu macapiro.

Kuri byo hakiyongeraho umutekano wabyo utarabaga wizewe cyane kuko hari n’abashoboraga kubyigana, ndetse kenshi ugasanga hari ababitakazaga, ababyiganaga ndetse n’ibyangirikaga kubera impamvu zitandukanye.

Itangwa ry’icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka rije mu rwego rwo kwihutisha itangwa rya serivisi no gukemura byinshi mu bibazo byaterwaga no kudakoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka, kugabanya umwanya ndetse n’ikiguzi cyakoreshwaga muri serivisi z’ubutaka.

  Icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka ni iki?

E-Title ni icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka gitanzwe binyuze mu ikoranabuhanga kigahabwa uwandikisha ubutaka, akagihabwa kuri telefone cyangwa mudasobwa bitabaye ngombwa ko nyir’ubutaka agisohorerwa ku rupapuro nk’uko byahoze.

Iki cyemezo cyaje mu kurushaho kwinjiza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi z’ubutaka, bigamije kwihutisha serivisi no korohereza abakenera iz’ubutaka kuzibona hafi yabo kandi bitabahenze.

Amabwiriza No 1/NLA/2022 yo ku wa 21 Ukwakira 2022, yerekeranye n’icyemezo koranabuhanga cy’iyandikishwa ry’ubutaka yasohotse mu igazeti ya Leta No 43 yo ku wa 24 Ukwakira 2022, yerekana uburyo kizajya gitangwamo kandi kikagenzurwamo.

Nyuma yo gutanga ubusabe bwo kwandikisha uburenganzira ku butaka, dosiye izajya ishyikirizwa umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka binyuze ku mukozi ushinzwe ubutaka mu murenge cyangwa mu biro by’ubutaka ku karere ubutaka bubarizwamo cyangwa kuri noteri wikorera wabiherewe ububasha.

Umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka namara kwemeza ubwo busabe no gushyira umukono ku cyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka, uwasabye serivisi azajya ahita ahabwa ubutumwa bumumenyesha ko dosiye ye yemejwe ndetse bunamuhe umurongo [link] yifashisha kugira ngo asohore [download] icyangombwa koranabuhanga, akibike muri mudasobwa cyangwa telefone igendanwa.

  Icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka kizajya gihabwa nde?

Icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka kizajya gihabwa umuntu wese wasabye serivisi, yaba uwandikishije uburenganzira ku butaka ku nshuro ya mbere cyangwa uwandikishije impinduka iyo ari yo yose muri biro bishinzwe kwandika ubutaka.

  Abadafite telefone ngendanwa n’abafite izitagira murandasi bizajya bigenda bite?

Abadafite telefone ngendanwa bazajya bagana umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge cyangwa ku karere ubutaka buherereyemo, kugira ngo abafashe kubasohorera icyangombwa cy’iyandikisha ry’ubutaka ku rupapuro. Mu gihe kiri imbere bazajya bifashisha aba- Agents ba Irembo kugira ngo babafashe.

Abafite telefone zidafite murandasi bazajya babona ubutumwa bugufi ko dosiye yemejwe ndetse bunabahe umurongo [link] bifashisha mu gusohora icyangombwa hanyuma begere aba Agents ba Irembo cyangwa undi muntu wese ufite murandasi kugira ngo abafashe gusohora icyangombwa koranabuhanga cyabo.

  Ese umuntu uwo ariwe wese ashobora gusohora icyangombwa cy’ubutaka butari ubwe?

Usibye umukozi ufite ubutaka mu nshingano ze ufasha abatagira telefone ngendanwa cyangwa abandi bagira ikibazo cyo kugisohora, nta wundi muntu ushobora gusohora icyangombwa cy’ubutaka butamwanditseho keretse igihe yabiherewe uburenganzira na nyir’ubutaka.

Kugira ngo usohore icyangombwa koranabuhanga cy’ubutaka ugomba kuba ufite nimero y’ubutaka [UPI], nimero y’indangamuntu ya nyir’ubutaka, hamwe na nimero ya telefone ikubaruyeho.

Mu gihe cyo gusohora icyangombwa, nyir’ubutaka yohererezwa umubare w’ibanga [code] utuma abasha gusohora icyangombwa cye.

Bivuze ko kugira ngo undi muntu amufashe gusohora icyo cyangombwa bagomba kuba bari kumwe cyangwa akamubwira umubare w’ibanga yohererejwe.

  Akamaro k’icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka

Ku muturage, azungukira cyane mu itangwa ry’icyangombwa koranabuhanga cy’ubutaka kubera ko atazongera gukora ingendo ku biro by’umurenge cyangwa iby’ubutaka ku karere agiye gufata icyangombwa cyo mu buryo bw’impapuro.

Umuturage kandi ntazongera kugira ikibazo cy’icyangombwa cyangiritse, cyibwe cyangwa cyatakaye.

Impamvu ni uko icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka kizaba kibitse mu biro by’umwanditsi w’ubutaka kandi nyir’ubutaka akaba azajya akigeraho igihe cyose n’ahantu hose abishakiye.

Ibi bizavanaho imvune umuturage yagiraga asaba icyangombwa gisimbura icyatakaye cyangwa cyangiritse.

Kuri Leta, izungukira byinshi mu itangwa ry’icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka kuko ikiguzi cyo gusohora ibyangombwa mu buryo bw’impapuro kizavaho.

Ikindi kandi umwanya wakoreshwaga mu gutegura ibyangombwa by’ubutaka uzajya ukoreshwa mu kandi kazi bityo hihutishwe serivisi z’ubutaka n’izindi.

Icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka kizakumira abajyaga bigana ibyemezo byo mu buryo bw’impapuro kuko amakuru yizewe ari kuri icyo cyemezo aba abitswe mu biro by’umwanditsi w’ubutaka.

Icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka kandi kizagabanya guhererekanya ubutaka mu buryo butemewe.

  Ibyangombwa by’ubutaka bisanzwe biteshejwe agaciro?

Ibyangombwa by’ubutaka byatanzwe mbere mu buryo bw’impapuro bizagumana agaciro kabyo mu gihe amakuru abiriho ahuye n’ayanditse mu biro by’umwanditsi w’ubutaka.

Kimwe n’ibyangombwa koranabuhanga, byombi bigira agaciro gusa iyo amakuru abiriho ahura neza n’amakuru ari mu biro by’umwanditsi w’ubutaka.

Ibyangombwa by'ubutaka bicapye ntabwo bizongera gutangwa

Commentaires