Kuwa 3/1/2023 kuva saa 15h00' kugeza saa 17h00' ,habaye inama yahuje D.G. REB na DDEs ( Bose), Iyi nama yize ku ngingo zikurikira :
1. Ishyirwa mu bikorwa ry'ingengabihe nshya yo kwiga no kwigisha mu mashuri ya Leta,Afatanya na Leta ku bwamasezerano n'amashuri yigenga.
2. Single shift na Double shift mu mashuri
3. School feeding muri day schools.
*Divers* :
1. Amafaranga y'ishuri igihembwe cya II
2. Imishinga yaterwaga inkunga n'ababyeyi
3. Ishyirwa mu myanya ry'abayobozi n'abarimu.
*INCAMAKE Y'IMYANZURO YAFATIWE MU NAMA*
✅1. Amashuri yose arasabwa gukurikiza ingengabihe yatanzwe ijyanye n'amasaha abana bagomba kugerera ku mashuri by'umwihariko hagakurikiranwa amashuri yigenga kuko bigaragara ko bafite tentantive zo kwica amabwiriza bitwazako babyumvikanye n'ababyeyi.
2. Gukorana n'inzego zibanze kugira ngo amabwiriza y'ubahirizwe ( Hagatangwa amakuru kubashaka guhohotera abana ).
✅ 3. Ahakiri bouble shift bazakomeza bayikoreshe,igisubizo nuko hagiye kubakwa ibyumba bishya vuba. Gusa nugukora ibishoboka byose hakimakazwa Single shift.
✍🏾Single shift umwana aziga periods (50)
✍🏾Double shift umwana aziga periods (25)
⚠️Abana bose bagomba gusangira ifunguro rya saasita ahari ( *Bouble shift* ) abiga igitondo n'abiga ikigoroba.
✍🏾Abarimu bose barasabwa kugira uruhare muri school/ class feeding kugira ngo amasaha yubahirizwe.
✅Amafaranga y'inshuri n'imishinga yaterwaga inkunga nababyeyi,ntawemerewe kugira icyo akora / Ahindura hataraboneka feedback yanditse ijyanye na Assessment yakozwe na *MINEDUC*
✅Umuyobozi w'ishuri arasabwa kureba ko abarimu bose bujuje periods bagomba kwigisha mbere yo gusaba undi mwarimu,byagaragaye ko hari abarimu batujuje amasaha mu bugenzuzi bwakozwe na *NESA* Head teacher bizagaragarako afite umwarimu wakwitwa baringa azabibazwa ( *Accountability* ).
*N.B* :
- Abayobozi b'amashuri,Abashinzwe amasomo,SEIs,DEOs & DDE barasabwa kuzitabira inama zizaba kuwa kane no kuwa gatanu w'iki cyumweru ,nkuko bahawe ubutumire ( *Bagasobanuza ibyo badasobanukiwe )*
✅ *BURI MUBYEYI ARAKANGURIRWA GUFATA NIBURA IMINOTA 20' KU MUNSI AKAGANIRIZA UMWANA MBERE YUKO AJYA KU ISHURI ( UBUREZI N'UBURERE BIKAJYANA ) NIMWE MU MPAMVU ZATUMYE ABAKOZI BA LETA BAZAJYA BATANGIRA AKAZI saa 9H00' a.m*
Commentaires
Enregistrer un commentaire