Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), batangiye gupima ibiro amakamyo atwaye hagendewe ku byo yemerewe gutwara kugira ngo adakomeza kwangiza imihanda no kwirinda impanuka.
Umunzani upima ibiro amakamyo aba atwaye washyizwe hafi y’Akarere ka Kamonyi.
Iki gikorwa gitangiye nyuma y’uko byagaragaye ko amakamyo menshi akunze gutwara ibiro birengeje ibyo yemerewe gutwara, bigateza impanuka ndetse bikanangiza imihanda.
Abashoferi batwara amakamyo yiganjemo aya Howo, babwiye umunyamakuru ko, iki gikorwa kiri kubahomya kuko hari abashoferi bari gucibwa amande y’ibihumbi 30Frw mu gihe bibonetse ko amakamyo atwaye ibiro birenze ibyo yemerewe.
Umunyamakuru yageze ku Kamonyi ahashyizwe uyu munzani abona abashoferi benshi batwara amakamyo bari gucibwa amande y’ibihumbi 30Frw bitewe n’uko baba barengeje ibiro bemerewe gutwara.
Ibi byagiye bigaragara ku makamyo menshi atwara imicanga n’amabuye ko ariyo akunda gupakira toni nyinshi ziri hagati ya 42 na 47 mu gihe aba yemerewe gutwara toni 30 cyangwa 31 bitewe n’imitambiko aba afite.
Ubusanzwe ikamyo ifite umutambiko wa Gatatu iba ifite amapine 10 aho ay’imbere aba ari abiri inyuma ari umunani ikaba yemerewe gutwara toni 31 habariwemo n’uburemere bwayo mu gihe izo kamyo za Howo zo ziba zifite imitambiko ibiri inyuma n’uwa Gatatu imbere zemerewe toni 30 ariko ugasanga hari n’ababa bapakiye toni zigera kuri 45.
Umushoferi utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Howo iba ifite metero kibe 19 n’igice ugereranije n’uko bayishaka byasaba kuyigabanya nibura igasigarana metero kibe 11 ku buryo n’akazi yakoraga ntacyo yaba imaze mu muhanda kuko abayiguze bahomba”.
Undi mushoferi yagize ati “Uri kuza ubona ko imodoka yawe itarengeje ibiro bitewe n’ingano y’aho ushyira umuzigo noneho wagera aha bapima bakakubwira ko warengeje ibiro bakaguca ibihumbi 30Frw”.
Umuyobozi wungirije w’agateganyo wa RTDA, Mwiseneza Maxime, yabwiye umunyamakuru ko ku bufatanye na polisi bashyizeho iyi minzani nyuma y’uko bigaragaye ko hari imodoka nini zirenza ibiro zemerewe gutwara bikangiza imihanda ndetse bikanateza rimwe na rimwe impanuka.
Ati “Umusaruro tubyitezeho n’uko abantu babimenya kuko bimaze igihe kinini bigaragara ko byangiza umuhanda”.
Yatanze urugero rw’umuhanda wa Rusizi-Bugarama ubona ko wangiritse witse cyane kuko ahantu henshi hari inganda usanga abantu bapakira bakarenza n’uburemere.
Mwiseneza yongeyeho ko abatwara amakamyo ava hanze y’igihugu bamenyereye ibyo gupima, anashimangira ko bizatuma abantu bubahiriza amategeko binatume imihanda itarushaho kwangirika.
Commentaires
Enregistrer un commentaire