Rwanda:Umutingito wo ku gipimo cya 5.1 wumvikanye mu Rwanda hose

 Umutingito wo ku gipimo cya 5.1 wumvikanye mu Mujyi wa Kigali no mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Uyu mutingito wumvikanye saa 16h21 ku isaha y’i Kigali mu bice bitandukanye by’igihugu no mu Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gaz Mine na Peteroli, RMB, cyatangaje ko uyu mutingito wumvikanye cyane mu Karere ka Karongi.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X bugira buti “Umutingito uri ku gipimo cya 5.1 wumvikanye saa 16:21:55 uhereye mu karere ka Karongi kandi wumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Umutingito ufite ‘magnitude’ ya 5.1 ushobora kumena ibirahure by’inzu ariko ntiwahirika inzu kuko ubarirwa mu cyiciro cy’ufite ubukana bworoheje.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye RBA ko uyu mutingito wumvikanye mu mirenge itandukanye igize aka karere.

Mu Murenge wa Rugabano harimo inzu zangiritse, imwe yiyashije, eshanu zasenyutse igice naho ibyumba bibiri by’amashuri byavuyeho ibisenge.

Ahandi ni mu Murenge wa Gashari mu Kagari ka Birambo hasenyutse inzu eshanu.

Yakomeje agira ati "Dukomeje gukurikirana mu Midugudu yose ngo tumenye niba hari ibintu byaba byangijwe n’uwo mutingito."

Ku mugoroba wa tariki 27 Werurwe 2023, mu Rwanda mu bice by’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali na bwo humvikanye umutingito udakanganye wari ufite ibipimo bya ‘magnitude’ 4.9.

Umutingito wamaze igihe kirekire mu Rwanda wari uri ku gipimo cya 6.6, wabayeho tariki 20 Werurwe 1966, ndetse ni wo ukomeye wabayeho mu myaka isaga 100 ishize.

Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru bahaturiye bahunga.

Commentaires