Rwanda: Ibitabo byifashishwa mu mashuri bigiye gutangira gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, cyatangaje ko bitarenze muri Nzeri 2024 ku isoko ry’u Rwanda hazaba harageze ibitabo bitandukanye byifashishwa mu burezi ku buryo umubyeyi azaba ashobora kukigurira umwana we cyangwa amashuri yigenga akabibona ku giciro gito. Ibitabo ni yo ntwaro ikomeye yifashishwa mu burezi haba ku mwarimu no ku munyeshuri, nyamara hashize imyaka myinshi imibare igaragaza ko ibiri mu mashuri ari bike, ahandi bakabigumisha mu tubati. Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2023 abanyeshuri bo mu mashuri abanza nibura babiri bakoreshaga igitabo kimwe, ariko nko mu isomo ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (SET) ho igitabo kimwe kigasaranganywa nibura abana bane. Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo ku iterambere ry’uburezi tariki 18 Mata 2024, yagaragaje ko gahunda Leta ishyize imbere ari ukongera umubare w’ibitabo mu mashuri. Yagize ati “Umubare w’ibitabo na wo ugomba kugenda wiyongera kuko twifuza ko twagera mu gihe buri mwana, muri buri somo yiharira igitabo wenyine.” Mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, imibare igaragaza ko amashuri abanza afite ibitabo birenga miliyoni 2 by’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare ariko muri SET ho hari ibitabo bitarenga 633,795. Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yatangaje ko bari muri gahunda yo gufasha ababyeyi kujya bashobora kwigurira ibitabo byafasha abanyeshuri kwiga neza. Ati “Turimo gufatanya n’abafatanyabikorwa cyane cyane aba bagurisha ibitabo noneho tukazabaha uburenganzira bagakoresha amasezerano yacu dukoresha n’aba ba rwiyemezamirimo basohora ibitabo mu nyandiko,…kuko twe dutunganya ibitabo by’amashuri dufite mu nshingano.” Dr Mbarushimana yasobanuye ko mu gihe cyo gusohora ibitabo bijya mu mashuri ya Leta ari bwo n’aba bacuruza ibitabo bazajya babibona bakabigeza ku Banyarwanda bose kandi ku giciro kitaremereye. Ati “Umubyeyi ugishaka azakibona mu buryo bworoshye, yaba n’amashuri bagakorana. Icyo gihe bizakuraho n’umutwaro twari dusanzwe dufite nka REB, kuko hari ababyeyi wabonaga bashaka kugura ibitabo ariko ntibabone aho babigurira, icyo kibazo kizaba gikemutse.” “Igisigaye ni uko muri Nzeri 2024, bitewe na gahunda dufite yo kugeza igitabo kuri buri Munyarwanda kandi kimuhendukiye, ibitabo bizaba byageze aho bigurishirizwa kandi tuzakorana n’izindi nzego kugira ngo igitabo kizabe kiri ku mafaranga make ashoboka.” REB igaragaza ko mu bihe byashize bakoze inyigo yo gufotora ibi bitabo bigenewe amashuri ngo bizajye bikorerwa ku mashuri aho koherezayo ibitunganyijwe basanga bihenze kurushaho. Aha basanze ibyagenda ku gitabo kimwe ari amafaranga ari hagati ya 8000 Frw na 12000 Frw mu gihe ibisanzwe bituganywa ku mafaranga atarenze ibihumbi 2 Frw. Imibare ya Mineduc yo mu 2023 igaragaza ko amashuri ya Leta ari 1,556, afashwa na Leta ku bw’amasezerano ni 2,077 mu gihe amashuri yigenga ari 1,209. Muri rusange abanyeshuri bose habariwemo n’abakuru ni 4,456,419. Abiga mu mashuri abanza ni 2,838,343 na ho abiga amasomo rusange mu mashuri yisumbuye ni 729,998.

Commentaires