Dore ibimenyetso byakwereka ko ubudahangarwa bw’umubiri wawe burimo kugabanuka bikabije n’icyo wakora
Ubudahangarwa bw’umubiri ni bwo bwirinzi bwawo. Ni bwo umubiri wifashisha mu guhangana n’indwara ziterwa na mikorobi zaba bagiteri, imiyege na virusi. Si ibyo gusa kuko ubudahangarwa bw’umubiri ni bwo bugira uruhare mu gusukura umubiri busohoramo ibyawutera kanseri.
Nyamara kandi bitewe n’impamvu zinyuranye zaba izituruka ku burwayi, imirire se cyangwa izindi mpamvu, hari igihe ubudahangarwa bucika intege, nuko umubiri ukagira ibimenyetso ugaragaza byakwereka ko bwagabanyutse
Ibimenyetso 5 bikwerekako ubudahangarwa bwacitse intege
Umunaniro
Yego nibyo umunaniro ugira ibintu byinshi biwutera ku isonga hakaza gukora akazi kaba ak’ingufu z’umubiri cyangwa ingufu z’ubwonko. Nyamara mu gihe ugira umunaniro nta kintu kidasanzwe uzi wakoze, cyangwa ugasanga uri kugira umunaniro uhoraho ku buryo n’urugendo rugufi rukunaniza, hamwe no guterura ikintu kitaremereye cyane bikubera ingorabahizi, ntuzashakire ahandi, abasirikare bawe baba bacitse intege cyangwa bagabanyutse.
Guhorana indwara ziterwa na mikorobi
Indwara ziterwa na mikorobi tuzirindwa nuko dufite ubudahangarwa bukora neza. N’ubusanzwe ahatuzengurutse, mu kanwa, ku mubiri hahora mikorobi amamiliyoni menshi nyamara kubera ubudahangarwa bukomeye, izo mikorobi ntacyo zidutwara. Ariko niba utangiye kujya urwara ibisebe bya hato na hato, indwara z’uruhu zinyuranye cyane cyane iziterwa n’imiyege (ibihushi, ibisekera, haba mu ntantu cyangwa ahandi ku mubiri), ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI), guhorana ibibazo byo guhitwa, kubyimba ishinya, ni ibimenyetso by’uko umubiri wawe wabuze ibiwurinda ndetse n’ibihari nta ngufu.
Inkorora, ibicurane n’indwara zinyuranye zo mu muhogo
Akenshi izi ndwara ziterwa na virusi. Ubudahangarwa bwacu akamaro kabwo ni ukuturinda kwandura indwara ziterwa na virusi dore ko inyinshi nta n’imiti zigira, burya itangwa ni iyo kongerera ingufu ubudahangarwa. Rero niba usigaye uhora ufite ibibazo mu muhogo, ibicurane bidakira ni ikindi kimenyetso kikwereka ko abasirikare bari kunanirwa.
Ubwivumbure bw’umubiri
Akenshi ntabwo duhuza ibidutera ubwivumbure. Hari abatihanganira ivumbi, abatihanganira imbeho n’umuyaga, ubwayi, ibihumura cyane, n’ibindi. Akenshi ibi iyo bitugezeho umubiri ntubyihanganire birangwa no kwitsamagura, kwishimagura no kugira uduheri ku mubiri, ibicurane no gutukura amaso ukayabyiringira. Niba ibi bitangiye kukubaho kandi mbere bitakubagaho, bivuzeko umubiri wawe hari icyo uri kubura. Icyo nta kindi ni ubudahangarwa.
Ibikomere bitinda gukira
Ubusanzwe iyo ukomeretse umubiri uhita uhera ubwo utangira kwisana ku buryo nyuma y’igihe runaka ahari hakomeretse haba hakize hasigaye inkovu.
Niba rero usigaye ukomereka n’igikomere gito ugasanga kugira ngo gikire biratwara igihe kinini, nta kabuza hari ikitagenda neza.
Nakora iki?
Niba ubonyeko hari ikibazo ku budahangarwa bw’umubiri wawe, hari ibyo kurya ushobora kwifashisha kugirango ubashe kongera kuzamura ingufu z’ubudahangarwa bwawe.
Ese ubudahangarwa bw’umubiri ni iki?Iyo tuvuze ubudahangarwa bw’umubiri cyangwa abasirikare b’umubiri tuba tuvuze insoro zera (globules blancs/white blood cells) zifasha umubiri wacu guhangana n’indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobi.Iyo izi nsoro cyangwa se aba basirikare zagabanyutse nibwo bushobora gutera umubiri wacu kwibasirwa n’indwara kuko ingufu zo guhangana ziba zagabanutse.
Ese wari uzi ko hari imboga n’imbuto wakwibandaho mu mirire kugira ngo ubudahangarwa bwawe (...)
Ese ubudahangarwa bw’umubiri ni iki?Iyo tuvuze ubudahangarwa bw’umubiri cyangwa abasirikare b’umubiri tuba tuvuze insoro zera (globules blancs/white blood cells) zifasha umubiri wacu guhangana n’indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobi.Iyo izi nsoro cyangwa se aba basirikare zagabanyutse nibwo bushobora gutera umubiri wacu kwibasirwa n’indwara kuko ingufu zo guhangana ziba zagabanutse.
Ese wari uzi ko hari imboga n’imbuto wakwibandaho mu mirire kugira ngo ubudahangarwa bwawe bwiyongere ?
Ipapayi
Buriya mu ipapayi imwe, usangamo 224% za vitamini C ukeneye ku munsi. Iyi vitamini izwiho kurwanya indwara ziterwa na mikorobi, kongerera ingufu umubiri, by’umwihariko kurwanya inkorora n’ibicurane.
Ubunyobwa
Iyo tuvuga ubwirinzi, ntitwibagirwa vitamini E. Ubunyobwa rero mu bwoko bwabwo bunyuranye bukungahaye kuri iyi vitamin. Icyiza cyayo nuko yo ibikika mu mubiri, bityo ntibisaba ko warya ubunyobwa buri munsi. Kuko ibaye nyinshi nabyo si byiza. Kuburya 2 cyangwa 3 mu cyumweru birahagije.
Epinard
Izi ni imboga ziboneka henshi gusa benshi bazikoresha mu isombe. Zikize na zo kuri vitamin C. Zinakize kandi kuri beta-carotene, yongera ubudahangarwa bw’umubiri bwo guhangana n’indwara ziterwa na mikorobi. Kuziteka ntizishye cyane bituma vitamin A igumamo ahubwo bikagabanya oxalic acid. Ni imboga nziza kandi ku mwana uri kwiga kurya kuko ibibabi byazo nta dutsi dukomeye tubamo bityo bikoroshya igogorwa, no kuzisya cyangwa kuzinomba bikoroha.
Tangawizi
Iki kirungo gikoreshwa akenshi mu cyayi, inafasha guhangana n’inkorora. Tangawizi rero ikize kuri vitamin C, kandi inarimo capsaicin, izwiho guhangana n’uburibwe bwa karande nk’ubukomoka ku mpanuka cyangwa kanseri.Kuyikoresha bituma ubwo buribwe bugabanuka,bikanatuma ubudahangarwa bw’umubiri bwiyongera.
Tungurusumu
Ubu ahantu henshi basigaye bakoresha tungurusumu ku byo kurya. Kuba tungurusumu yongera ingufu z’abasirikare b’umubiri biva ku kuba ikize kuri allicin, ikinyabutabire kirimo sulfur/soufre. By’umwihariko, tungurusumu ikaba izwiho guhangana n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso.
Poivron
Poivron cyane cyane izitukura zifite vitamin C ikubye kabiri iboneka mu ndimu cyangwa amacunga. Kuzirya si ukuzikaranga, ushobora kuzikatira ku byo kurya bihiye cyangwa ukayishyira kuri salade. Aha twibutseko izi poivron turya ari icyatsi burya ari iz’umutuku ziba zitarera neza. Kuzirya ari icyatsi ntacyo bihindura ku kamaro.
Ibyo kurya byo mu bwoko bwa citron.
Ibi birimo indimu, icunga na mandarine.Izi mbuto zikungahaye kuri vitamini C kandi izwiho kongera ubwinshi bw’insoro zera. Kuko umubiri wacu utabasha gukora iyi vitamini cyangwa ngo uyibike, bisaba ko buri munsi turya ibyo ibonekamo.
Ni byiza ko abantu basobanukirwa n’ibyo kurya byabafasha kuzamura ubudahangarwa,gusa ushobora kubirya nabi,cyangwa igogorwa ryabyo ntirikorwe neza bigatuma umubiri utabonamo ibikenewe.
Commentaires
Enregistrer un commentaire