Umunaniro ukabije (stress) ushobora gutera ingaruka zitari nke ku buzima

Kwibagirwa bikabije, indwara y’umunaniro ukabije (stress) bishobora gutera ingaruka mbi cyane mu buzima bw’umuntu Muri izo ngaruka twavuga nka Stress ituma umuntu abura ukugenzura ibyiyumviro nk’uko byavumbuwe n’abashakashatsi ku bijyanye n’ibyiyumviro bya muntu mu mwaka wa 2003 basanze uko umunaniro ugenda wiyongera ariko byangiza ubushobozi bwo kugenzura ibyiyumviro byacu. Umwanditsi Candace Raio, Ph.D., nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe kuri bamwe mubo bari bafatanyije kwiga iryo somo ubwo amaboko yabo yashyirwaga mu mazi y’urubura, ntibabashije kwihagararaho ubwo berekwaga ifoto y’inzoka. Yagize ati, “n'uyu munaniro duhura nawo twita usanzwe wakwangiza uburyo bwo kugenzura ibyiyumviro.” Stress yatuma ufatwa n’indwara z’ibyorezo.” Abantu bamwe na bamwe baba bagendana indwara, umunaniro uhoraho rero watuma izo ndwara zigira imbaraga. Stress ishyirwa ku isonga y’ibyatera indwara zikomeye nka kanseri yatuma ucika intege vuba mu gihe ukora imibonano mpuza bitsina n’izindi. Imibonano mpuzabitsina ni imwe mu nzira zo kurwanya stress ariko stress nayo yatuma utayikora uko bikwiye kuko yatuma urangiza vuba cyane mu kanya gato. Ubushakashatsi bwakozwe mu mu mwaka wa 1984 bwagaragaje ko stress ishobora kwangiza ibiro by’umugabo, uburyo bwo gusohora ndetse n’ubushake bw’igitsina cye ndetse ishobora kwangiza amenyo. Hari abantu bafatwa na stress bagahekenya amenyo kandi iyo umuntu akanja atabiteguye cyangwa asinziriye byangiza cyane ishinya ndetse bikanangiza amenyo. Stress ishobora kwangiza umutima. Stress ishobora kwangiza imitsi y’umutima mu buryo bugaragara yongera umuvuduko w’umutima kandi ikagira imitsi itwara amaraso mito cyane bituma umutima ukora cyane kandi yongera umuvuduko w’amaraso. Abashakashatsi ba Kaminuza ya Miami bavumbuye ko iyo umuntu afite ikibazo cya stress, akenshi kubyo yaryaga hiyongeraho 40%yabyo. Stress ituma umuntu agaragara nk’ushaje kandi umunaniro udashira utuma umuntu asaza imburagihe aho usanga umuntu w’imyaka 45 agaragara nk’ufite 60. Abashakashatsi bo muri University ya California, San Francisco, bavumbuye ko stress igabanya imikurire y’inyangingo nshya aribyo bituma umubiri ugaragaza ibimenyetso bitandukanye by’ubusaza nk’ iminkanyari, imitsi ifite imbaraga nke, kutabona neza, n’ibindi byinshi.Na none kandi Stress ica intege ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu. Ihuriro riri hagati y’umubiri n’intekerezo z’umuntu dukeka ko ari rito cyane ariko iyo ribaye rito umuntu yiyumvamo impinduka zikomeye. Umunaniro ukabije utuma umuntu acika intege Iyo rero umuntu agira umunaniro ukabije yumva yacitse intege ku mubiri ariko na none ubudahangarwa bwe buba bwangiritse aribyo bituma ushobora kwiyumvamo ubukonje cyane kandi uba ufite ibyago byo kuba wafatwa n’indwara byoroshye Ishyirahamwe ryo muri Amerika ry’ibijyanye n’imitekerereze ya muntu (American Psychological Association ) ryashyizeho itegeko ryo gukora imyitozo ngororamubiri nk’inzira ikomeye yo kugabanya stress yatera ubumuga bw’igihe kirekire. Ibibazo biterwa na stress uko yaba imeze kose bishobora gukururira umuntu ubumuga bw’igihe kirekire bumubuza gukora kuko ushobora guhura n’ikibazo cy’indwara zikomeye nk’umuvuduko w’amaraso n’izindi zimara igihe kirekire bigatuma uva ku mirimo wakoraga. Kubera izo mpamvu, abantu bose basabwa kuyirinda bafata umwanya w’ikiruhuko ndetse banakora imyitozo ngororamubiri.

Commentaires