Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko batekereje ku buryo bahindura ibihembo bitangwa mu mikino ihuza amashuri mu Rwanda ku buryo ayitwaye neza azajya ahabwa ibirimo ibibuga naho abanyeshuri babaye aba mbere bagahabwa ibirimo imyambaro ya siporo.
Byagarutsweho mu biganiro Minisitiri Nelly Mukazayire yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga Umuco, Siporo n’Urubyiruko ku wa 19 Gashyantare 2026.
Yavuze ko basubiyemo ibijyanye n’ibihembo bitangwa mu mikino ihuza amashuri, bemeza ko bazajya batanga ibikora impinduka ku musaruro ushobora kuboneka muri iyi mikino.
Ati “Iby’ibihembo twarabirebye, twanabisubiyemo ariko ntabwo dushaka kujya mu bihembo by’amafaranga. Turashaka kujya mu bihembo bikora impinduka. Ni ukuvuga ngo nk’ishuri ryabaye irya mbere turihe ikibuga, turihe ibikoresho, turihe imyenda y’abana n’ibindi.”
Yongeyeho ati “Icyo twaganiriye ni uko guhera ubu niba ikigo cyabaye icya mbere muri Volleyball cyangwa Basketball, babe bazi ngo tuzakora ku buryo tubazamurira ikibuga, tubahe ibikoresho, tubahe imipira, ibintu nk’ibyo.”
Minisitiri Mukazayire yavuze kandi ko n’abakinnyi babaye aba mbere muri siporo z’abakina ku giti cyabo bazajya bahabwa ibikoresho birimo imyambaro ya siporo.
Ati “N’abana babaye aba mbere, umuhe igikapu cy’ishuri, ibikoresho bya siporo. Ni byo bihembo turi kureba. Dutekereza ko ari byo bizashishikariza abantu.”
Ubusanzwe ibigo byabaye ibya mbere mu mikino ihuza amashuri bihabwa ibikombe, imipira yo gukina [akenshi itangwa n’amashyirahamwe y’imikino] n’imidali.
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka, Komisiyo ishinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri (FRSS) yakoze umwiherero w’iminsi ibiri wo gukora isuzuma ry’uburyo imikino yari ihagaze mu gihembwe cya mbere.
Ni umwiherero kandi wari ugamije kureba ibyaranze uw’abana batarengeje imyaka 15 no gutegura uwo ku rwego rwa ‘Ligues’ uzaba muri Mata uyu mwaka.

Commentaires
Enregistrer un commentaire