RADIO

Gendana n’Igihe Radio - Live
Gendana n’Igihe Radio
LIVE

Lesson plan

Lesson Plan · Fiche de leçon · Igenamigambi · Mpango wa Somo
📚 Lesson Plan

Fill in the form from School Name to References then click Auto Fill All.

Generating…
🏫 School Information
📅 Lesson Details
📋 Lesson Description
🎯 Lesson Development
Stage & Duration Teacher Activities Learner Activities Generic Competences & Cross-cutting Issues
Introduction
Development
Conclusion

05 mars 2026

Rwanda:Serivisi za Ambasade y’u Rwanda muri Qatar zimuriwe ‘online’ kubera ibitero bya Iran


 Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko serivisi yari isanzwe itanga zimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kubera ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi.

Ni icyemezo iyi ambasade yatangaje binyuze mu itangazo yashyize hanze ku wa 4 Werurwe 2026.

Muri iri tangazo, Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yavuze ko “kubera uko ibibazo by’umutekano byifashe muri iyi minsi, Ambasade y’u Rwanda i Doha iri gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga (online).”

Yakomeje ivuga ko nubwo bimeze gutyo izakomeza gufasha abayikeneye bose.

Ambasade y’u Rwanda i Doha ifashe iki cyemezo mu gihe Iran ikomeje kugaba ibitero kuri Qatar, iyiziza ko icumbikiye ibirindiro by’igisirikare cya Amerika.

Ni umwuka mubi wakuruwe n’ibitero Amerika na Israel byatangiye kugaba kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026.

Mu kwihorera Iran na yo yatangiye kurasa ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikorana na Amerika birimo na Qatar.

Kubera ibi bitero bya Iran, ibigo bitandukanye byo muri Qatar birimo na Sosiyete ikora ingendo zo mu kirere ya Qatar Airways byabaye bihagaritse imirimo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire