27 juillet 2024

Karoti: Ingirakamaro ku buzima bwiza bw’amaso, amenyo, umutima, n’amagufa

Hari abantu benshi bakunda karoti, haba kuzihekenya ari mbisi ndetse no kuzirya zihiye, bakazirya kuko zibaryohera ariko batazi akamaro kazo mu mubiri w’umuntu uzirya. Ako kamaro ni ko tugiye kubagezaho.
Nk’uko tubikesha imbuga za interineti za www.femininbio.com na guidedoc.com, ubundi karoti zizwiho kugira ubushobozi bwo gutuma amaso akora neza ndetse no kuyarinda indwara zimwe na zimwe. Ariko si ibyo gusa, kuko iyo zigeze mu mubiri zigira n’ibindi zikora. 1.Karoti zisukura amenyo ndetse n’ishinya Hari ibiribwa bitandukanye bisukura amenyo, karoti rero ni kimwe muri byo.Guhekenya karoti nyuma yo kurya ni uburyo bw’umwimerere bwo gusukura amenyo, kuko karoti ikuramo ibyo kurya biba byasigaye mu menyo, bityo bikarinda udukoko tuza dukurikiye ibyo byo kurya tukangiza amenyo. 2. Karoti zikungahaye cyane kuri Vitamine A, zigafasha amaso kubona neza Karoti ni isoko nziza ya vitamine A. Iyo vitamine rero ni ingenzi cyane mu gufasha amaso kubona neza. Kuko zigira ‘beta-carotene’ igera mu mwijima igahinduka vitamine A, nyuma ikivanga n’izindi vitamine ibyo bikaba ari byo bifasha amaso kubona neza. Ikindi kandi, ni uko umuntu ukunda kurya karoti bimurinda ibibazo byo kutabona bizanwa akenshi no gusaza. 3. Karoti zifasha uruhu rw’umuntu kumera neza Vitamine A iboneka muri karoti, ifasha uruhu, ikarurinda gusaza vuba. Uretse kurya izo karoti, umuntu ashobora gufata umutobe yakamuye muri karoti akawusiga mu maso nyuma akaza gukaraba. Ibyo bituma uruhu ruhora ruhehereye kandi rutoshye. 4. Karoti zirinda indwara z’umutima Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo byo kurwanya indwara z’umutima (Centers for Disease Control and Prevention), bwagaragaje ko indwara z’umutima zari ku isonga mu guhitana abantu muri Amerika mu 2010. Kurya karoti bigabanya ibyago byo kurwara izo ndwara. Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu Buholandi bukamara imyaka 10, bukorerwa ku bantu 20.000 (abagabo n’abagore), bwagaragaje ko abanywa nibura igice cy’igikombe cy’umutobe wa karoti bafite ibyago bikeya cyane byo kurwara indwara z’umutima. 5. Karoti zikumira indwara ya kanseri Karoti zifitemo ibyitwa ‘antioxidants” bigabanya ibyago byo kurwara kanseri zimwe na zimwe. Karoti kandi ifite ‘beta-carotene’, ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko umuntu urya ibyo kurya birimo ‘beta-carotene’ kenshi, bimurinda kanseri y’urura runini. Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko abantu banywa itabi, bakaba batarya karoti bafite ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha ku rwego rwikubye gatatu ugereranyije n’abarinywa ariko barya karoti nibura rimwe mu cyumweru. 6.Karoti ifasha mu gusohora imyanda mu mubiri Ikindi cyiza cyo kurya karoti ni uko isohora imyanda mu mubiri w’umuntu. Karoti zizwiho kugabanya ibinure bibi mu mubiri w’umuntu n’andi matembabuzi aba mu mwijima, iyo ibyo bivuyemo bituma umwijima ukora neza, bityo umubiri wose ukamererwa neza. 7.Karoti zikungahaye kuri ‘Fiber’ Fiber ni ikintu cy’ingenzi mu kugabanya umuvuduko w’amaraso n’ibinure bibi bijya mu maraso . Fiber kandi ifasha mu igogora no mu mikorere myiza y’amara, ikabuza isukari kwiyongera mu maraso. 8. Karoti igabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo (Prostate Cancer) Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa ‘University of York’ bwagaragaje ko vitamine A na ‘retinoic acid’ biboneka muri karoti, byagabanya ibyago byo kurwara kanseri ku bagabo. Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’ishuri ryitwa ‘Harvard School of Public Health’, bwagaragaje ko abagabo bakunda kurya ibiribwa bikungahaye kuri ‘beta-caroten’ (nka karoti n’ibijumba), baba bigabanyiriza ibyago byo kurwara iyo kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo. 9. Karoti zigabanya ibyago byo guturika imitsi yo mu mutwe Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya ‘Harvard University\ku bagore 90.000 b’abaforomo, bukorwa mu gihe cy’imyaka umunani, bwagaragaje ko abarya karoti nibura gatanu mu cyumweru bagabanya ibyago byo guturika imitsi ho 2/3 ugereranije n’abazirya rimwe cyangwa batanazirya na rimwe mu kwezi. Bigaragara ko beta-carotene iba muri karoti, ifasha n’imitsi gukora neza. 10. Karoti zongera ubudahangarwa bw’umubiri Vitamine ziboneka muri karoti zongera ubudahngarwa bw’umubiri. Iyo umubiri w’umuntu ufite ubudahngarwa bumeze neza, ushobora guhangana n’indwara zitandukanye. 11. Karoti zikungahaye ku butare bwa ‘Potassium’ Igikombe kimwe cy’umutobe wa karoti mbisi, kiba kirimo hafi mirigarama 400 ya potassium.Iyo Potassium ifasha umutima gukora neza, ukanatera ku rugero rukwiriye. 12. Karoti ni nziza ku buzima bw’amagufa Kubera ukuntu karoti zikungahaye kuri vitamine A ndetse no ku butare bwa ‘phosphore’, ibyo bituma amagufa n’amenyo y’umuntu ukunda kurya karoti bikomera.

26 juillet 2024

Rwanda: Abagore bibasiwe n’icuruzwa ry’abantu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko abantu 297 bahuye n’ibikorwa byo gucuruzwa mu myaka itanu ishize, abagore akaba ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%. Byagarutsweho na Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha wa RIB, ku wa Kane, tariki 25 Nyakanga 2024, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda. Dr Murangira yavuze ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bihari ko kandi ukurikije imibare mu myaka itanu (...) Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko abantu 297 bahuye n’ibikorwa byo gucuruzwa mu myaka itanu ishize, abagore akaba ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%. Byagarutsweho na Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha wa RIB, ku wa Kane, tariki 25 Nyakanga 2024, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda. Dr Murangira yavuze ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bihari ko kandi ukurikije imibare mu myaka itanu igaragaza uburemere bw’iki cyaha. Yagize ati “Burya n’ubwo yaba ari umuntu umwe, ibi ntitubirebere mu mibare wenda ngo muvuge ngo imibare ni mikeya. Umuntu niyo yaba umwe, ni ubuzima bw’umuntu kandi iyo bugiye ntibugaruka.” Hagati ya 2019-2024 imibare igaragaza ko 297 abantu bacurujwe ni. Mu mwaka wa 2019-2020 abacurujwe bari abantu 91, hagati ya 2020-2021 hacuruzwa abantu 61, mu 2021-2022 abagizweho ingaruka zo gucuruzwa ni 41. Mu 2022-2023 hacurujwe abantu 58 mu gihe mu mwaka wa 2023-2024 hacurujwe abantu 46. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yavuze ko imibare igenda igabanuka, ariko ab’igitsina gore bakaba bibasirwa cyane. Ati “Iyo urebye biragenda bigabanuka. Iyo turebye mu mibare igitsina gore ni cyo kibasirwa cyane ku kigero cya 75% mu gihe igitsinagabo ari ku kigero cya 25%.” Abari hagati y’imyaka 18 na 30 ni benshi bacurujwe cyane mu myaka 5 ishize, aho bangana na 168 naho kuva ku myaka 18 kumanura bo ni 102. Ku myaka 30 kuzamura ni 27. Buri tariki 30 Nyakanga hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu. Itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, mu ngingo yaryo ya 18 rivuga ko uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw). Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw). Source; Rwanda Tribune

24 juillet 2024

RWANDA:Uwayobeje amafaranga kuri momo ashobora kuyisubiza

Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN yatangije ku mugaragaro uburyo bwo kwisubiza amafaranga mu  gihe wayohereje ukoresheje MTN  Mobile Money maze akayoba. Ni mu buryo bwo gukuraho haba umurongo w’abagana ahatangirwa serivise za MTN cyangwa se abahamagara umurongo wayo basaba gusubizwa amafaranga bashakaga kohereza kuwundi muntu runaka maze akayoba. Olga Irakoze umukozi wa MTN Rwanda ishami ryayo rya MTN Mobile Money yagize ati "twumvise ibyifuzo by'abakiriya, habaho kuyobya amafaranga kenshi abantu bamwe bakabura amafaranga yabo hakabaho kuba wayayobya bakayabikuza cyangwa se byagutindira kuba wayasubizwa rero niyompamvu twazanye iyi serivise, ibafasha kuba mwahagarika amafaranga mu gihe muyayobeje bikabuza uwayakiriye kuyakoresha kandi namwe bikaborohera kuba mwayasubizwa mu gihe gito, kugirango ubikore ukanda *182*7*3# ibyo ubikora ari uko ukimara kubona ko wayobeje amafaranga, icyo bifasha ni uguhagarika ayo mafaranga ukaba uyabitse muri sisiteme yacu mbere yuko wahamagara uwayakiriye cyangwa se wahamagara ku 100". Yagize ati "ntabwo ushobora kugarura amafaranga wishyuye kuri MOMO Pay ,ntabwo ushobora kugarura amafaranga wohereje kuri banki, ntabwo ushobora kwigarurira amafaranga umuntu yakubikurije,niba umuntu ahagaritse amafaranga kandi nubundu uwo yayahaye atari yamwibeshyeho, niyo mpamvu dufite uburyo bwo guha uwayakiriye kuba yakemeza ko ayo mafaranga agaruka cyangwa ntagaruke, uwayakiriye nawe afite uburyo bwo gutanga uburenganzira bwo kugarura ayo mafaranga ni *182* 7*4# ahongaho ubona uburyo bwo kwemeza ubwo busabe ugasubiza umuntu amafaranga ye cyangwa se ukabuhakana, ni ukuvuga niba wampaye amafaranga nagombaga kuyabona ugasaba ko nyagusubiza nshobora kubihakana, iyo mbihakanye twembi nta numwe uyafata aguma muri sisiteme ahubwo tukabagira inama yo kuza ku ishami ryacu cyangwa se guhamagara ku 100 tugakemura icyo kibazo nkuko bisanzwe kuko dusanzwe duhura nibyo bibazo".     Gusa mu buryo bwo kwirinda iki kibazo abantu bagirwa inama, mbere yo koherereza umuntu amafaranga yabanje kureba neza amazina y’uwohererezwa kandi bagasaba abanyarwanda kuba inyangamugayo mu  gihe hagize uwo amafaranga ayobeyeho agafasha kuyasubiza bitaruhanyije. Kuva mu 2010 MTN  Mobile Money yatangira kugeza ubu ifite abakiliya barenga miliyoni enye bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu buryo buhoraho.

14 juin 2024

Hatangiye gukoreshwa Uburyo bushya bwo kugendana amafaranga mu mubiri wa muntu.

Ubu iyo uzengurutse mu masoko hirya no hino kw’Isi kuva muri Afurika, Aziya, Amerika n’u Burayi usanga abishyura ibicurunzwa na Serivise bahawe, akenshi bakoresha amakarita y’ama banki babitsemo amafaranga yabo. gusa ubu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hari gukoresha ikiganza cyangwa ukuboko mu kwishyura ibicurunzwa waguze ubu buryo bunzwi nka “Microchip” n’ubwo butarakwira kwira ahandi henshi kw’Isi hose gusa muri Amerika bwatangiye gukoreshwa Kandi burimo kwitabirwa cyane. Ushobora kw’ibaza uti ese ibi bishoboka bite? Ubu ni uburyo bwo gufata ikiganza cg ukuboko kwawe bagashyiramo uburyo (System) bwa banki yawe n’amafranga ufite kuri konti yawe kuburyo iyo ucyeneye kw’ishyura bazana akamashini kameze nkakajyamo Visa Card cyangwa Master card ugakozaho kwa kuboko bashyizemo bwa buryo (system) ya banki yawe. Mu gihe ugiye kw’ishyura iyo wegereje imashini yishyurwaho amafaranga agakoresho bita Chip kaba Kari muruhu imbere gahita gacana cyane. Ubu buryo n’ubwo bwongeye kuvugwa ubu ariko bwatangiye kugaragara muw’1998 mu bihugu nka Poland, Ubwongereza nibindi by’i Burayi.

28 mai 2024

Rwanda: Ibitabo byifashishwa mu mashuri bigiye gutangira gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, cyatangaje ko bitarenze muri Nzeri 2024 ku isoko ry’u Rwanda hazaba harageze ibitabo bitandukanye byifashishwa mu burezi ku buryo umubyeyi azaba ashobora kukigurira umwana we cyangwa amashuri yigenga akabibona ku giciro gito. Ibitabo ni yo ntwaro ikomeye yifashishwa mu burezi haba ku mwarimu no ku munyeshuri, nyamara hashize imyaka myinshi imibare igaragaza ko ibiri mu mashuri ari bike, ahandi bakabigumisha mu tubati. Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2023 abanyeshuri bo mu mashuri abanza nibura babiri bakoreshaga igitabo kimwe, ariko nko mu isomo ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (SET) ho igitabo kimwe kigasaranganywa nibura abana bane. Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo ku iterambere ry’uburezi tariki 18 Mata 2024, yagaragaje ko gahunda Leta ishyize imbere ari ukongera umubare w’ibitabo mu mashuri. Yagize ati “Umubare w’ibitabo na wo ugomba kugenda wiyongera kuko twifuza ko twagera mu gihe buri mwana, muri buri somo yiharira igitabo wenyine.” Mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, imibare igaragaza ko amashuri abanza afite ibitabo birenga miliyoni 2 by’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare ariko muri SET ho hari ibitabo bitarenga 633,795. Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yatangaje ko bari muri gahunda yo gufasha ababyeyi kujya bashobora kwigurira ibitabo byafasha abanyeshuri kwiga neza. Ati “Turimo gufatanya n’abafatanyabikorwa cyane cyane aba bagurisha ibitabo noneho tukazabaha uburenganzira bagakoresha amasezerano yacu dukoresha n’aba ba rwiyemezamirimo basohora ibitabo mu nyandiko,…kuko twe dutunganya ibitabo by’amashuri dufite mu nshingano.” Dr Mbarushimana yasobanuye ko mu gihe cyo gusohora ibitabo bijya mu mashuri ya Leta ari bwo n’aba bacuruza ibitabo bazajya babibona bakabigeza ku Banyarwanda bose kandi ku giciro kitaremereye. Ati “Umubyeyi ugishaka azakibona mu buryo bworoshye, yaba n’amashuri bagakorana. Icyo gihe bizakuraho n’umutwaro twari dusanzwe dufite nka REB, kuko hari ababyeyi wabonaga bashaka kugura ibitabo ariko ntibabone aho babigurira, icyo kibazo kizaba gikemutse.” “Igisigaye ni uko muri Nzeri 2024, bitewe na gahunda dufite yo kugeza igitabo kuri buri Munyarwanda kandi kimuhendukiye, ibitabo bizaba byageze aho bigurishirizwa kandi tuzakorana n’izindi nzego kugira ngo igitabo kizabe kiri ku mafaranga make ashoboka.” REB igaragaza ko mu bihe byashize bakoze inyigo yo gufotora ibi bitabo bigenewe amashuri ngo bizajye bikorerwa ku mashuri aho koherezayo ibitunganyijwe basanga bihenze kurushaho. Aha basanze ibyagenda ku gitabo kimwe ari amafaranga ari hagati ya 8000 Frw na 12000 Frw mu gihe ibisanzwe bituganywa ku mafaranga atarenze ibihumbi 2 Frw. Imibare ya Mineduc yo mu 2023 igaragaza ko amashuri ya Leta ari 1,556, afashwa na Leta ku bw’amasezerano ni 2,077 mu gihe amashuri yigenga ari 1,209. Muri rusange abanyeshuri bose habariwemo n’abakuru ni 4,456,419. Abiga mu mashuri abanza ni 2,838,343 na ho abiga amasomo rusange mu mashuri yisumbuye ni 729,998.

06 avril 2024

Rwanda:NESA yashyize hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazasubira ku ishuri

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri,NESA cyatangaje ingengabihe y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri bazasubirayo mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri. Iyi ngengabihe igaragaza ko abanyeshuri ba mbere bazasubira ku ishuri tariki ya 15 Mata 2024. Igihembwe cya Gatatu kizatangira ku wa 15 Mata kirangire tariki 5 Nyakanga 2024. Ibizamini bisoza amashuri abanza bizaba hagati ya tariki 8-10 Nyakanga 2024 mu gihe ibosoza ayisumbuye byo bizaba hagati ya tariki 24 Nyakanga-3 Kanama 2024.

Rwanda:Umuyobozi wa STT ishinjwa gucucura Abanyarwanda yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Uwimana Jean Marie Vianney, wari umuyobozi wa Super Free to Trade (STT) ikora mu buryo butemewe ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uwimana Jean Marie Vianney w’imyaka 44 yatawe muri yombi ku wa 3 Mata mu 2024. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko “uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho afite ikigo kimwanditseho cyitwa Super Free to Trade (STT) ikora ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.” Amakuru twahawe na bamwe bacucuwe amafaranga, bavuga ko STT yatangiye gukorera mu Rwanda muri Mutarama 2024. Mu mikorere ya Super Free to Trade (STT) isaba abantu gushora amafaranga atandukanye ibizeza guhabwa inyungu hanyuma bikarangira ntayo bahawe. Kugira ngo ukorane n’iki kigo bisaba kuba warashyize application yacyo muri telephone. STT ifite uburyo bukoreshwa kugira ngo ukorane nayo ukabona inyungu ngo bitewe n’umubare w’amafaranga uba washoyemo. Amafaranga make umuntu ashobora gushoramo ni $75 (107,000 Frw) ikakungukira $2.4 (3,000 Frw) ku munsi, mu gihe uwashoye menshi ari $30,000 (Miliyoni 38,000,000 Frw) we akungukirwa $1,200 ku munsi. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yakomeje avuga ko “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rurakangurira abaturarwanda bose kwirinda kwishora muri ibi bikorwa bya pyramid cyangwa uruhererekane rw’amsfaranga kuko bigira ingaruka ku bukungu bwabo. Ubu bwambuzi ahanini bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho babeshya abantu ko nibagira amafaranga bashora baribuze kungukirwa amafaranga menshi kandi ataribyo.” Yavuze ko “RIB irihanangiriza abantu bishobora mu bikorwa nk’ibyo bigamije kw’igwizaho umutungo w’abandi bakoresheje uburiganya; ntabwo bazihanganirwa.” Muri Werurwe nibwo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yaburiye abayobotse uburyo bwa STT. Yasabye Abanyarwanda kuyirinda ndetse n’ibindi bigo byose bikora nka yo. Ati “Nabonye hari ababaza ibijyanye na STT. Kandi twakomeje gusubiza abo babaza, tuti ibi birimo ingaruka, ntabwo bigenzurwa kandi tugira inama abantu yo kudashora muri ibi bintu kubera ko abantu bahombye amafaranga yabo kandi baracyahomba amafaranga.” Rwangombwa yakomeje kimwe mu bibazo abantu bagarukaho, ari uko iyi STT ari sosiyete yanditswe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, gusa ko kuba yanditse bitavuze ko ifite gutanga serivisi itanga. Ati “Buri gihe iyo tuvuze kuri ibi abantu baravuga ngo ariko banditse muri RDB, ariko reka mbwire abaturage ko buri muntu wese ushaka gutanga serivisi ifite aho ihuriye n’imari, ahabwa uruhushya na BNR cyangwa n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA).” “Kubona uruhushya rwa RDB baragenda gusa bakiyandikisha nk’ikigo cy’ubucuruzi, ariko iyo ufite aho uhuriye na serivisi z’imari uhabwa uruhushya na BNR cyangwa CMA, niba abo bantu badafite uruhushya rutangwa na rumwe muri izo nzego, sigaho wishoramo amafaranga.” Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Uwimana Jean Marie Vianney akurikiranyweho giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Aramutse agihamijwe n’urukiko yahabwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu kuva kuri 3,000,000 Frw ariko itarenze 5,000,000 Frw.

04 avril 2024

Sobanukirwa n’akamaro k’igifenesi mu mubiri w’umuntu n’uburyo gishobora gusimbura inyama

Kurya igifenesi bituma umubiri ukora neza bikawongerera ubudahangarwa. kuko cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘potassium’, ‘magnésium’, ndetse na ‘fer’ ifasha umuntu ikamurinda kuba yagira ikibazo cyo kubura amaraso. Kuba igifenesi cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘ manganèse’, ‘magnésium’, ‘fer’, ‘potassium’, na ‘calcium’ bifasha utunyangingo ‘cellules’tw’umubiri tugenzura imikorere y’umutima gukora neza. Ikindi kandi ‘calcium’ ifasha umuntu wakomeretse kutava cyane, ikanakomeza amagufa. Igifenesi gikungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’bifasha mu migendekere myiza y’igogora ry’ibyo kurya, ndetse bifasha n’amara gukora neza, bityo agasohora n’imyanda neza.Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kurya igifenesi byarinda umuntu kurwara kanseri y’urura runini ndetse n’izindi ndwara zinyuranye.

03 avril 2024

RWANDA:RIB yafashe abiyitaga abavuzi gakondo harimo n’uwari ufite inzoka n’akanyamasyo bizima.

Aba bantu batatu berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024 ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali, kuri Sitasiyo ya Remera.Muri aba harimo uwari ufite inzoka nzima n’akanyamashyo. Uretse aba bantu bakurikiranyweho ubutekamutwe beretswe itangazamakuru, hanagaragajwe ibyo bakoreshaga muri ubu butekamutwe bakekwaho; birimo amahembe, impu z’inyamaswa n’ibikoresho byo hambere nk’uducuma n’utweso. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukurikiranye aba bantu ibyaha bitandatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho babeshyaga abantu kubaha amafaranga babizeza kubakiza indwara banabizeza ibindi bitangaza bikorwa n’imbaraga zidasanzwe. Muri aba bavuzi gakondo hari abavugaga ko bakiza inyatsi, umwaku na karande, ngo ku buryo ababuze abagabo cyangwa abagore, bababona.

28 janvier 2024

Gukoresha ifumbire yo mu bwiherero ni ugukwirakwiza inzoka zo mu nda - RBC

 

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), butangaza ko gukoresha 

ifumbire yo mu bwiherero bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bitewe n’uburyo

 ikwirakwiza inzoka zo mu nda.

Gukoresha ifumbire yo mu bwiherero ni ugukwirakwiza inzoka zo mu nda - RBC
Gukoresha ifumbire yo mu bwiherero ni ugukwirakwiza inzoka zo mu nda - RBC

Nathan Hitiyaremye, umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Maraliya, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ifumbire yo mu bwiherero, ikwirakwiza inzoka zo mu bwoko bwa asikarisi.

Hitiyaremye avuga ko amagi y’inzoka ya asikarisi ashobora kumara imyaka itanu atarapfa, ibi bigatuma abantu bakoresha ifumbire yo mu bwiherero, bakwirakwiza aya magi akongera kwanduza abantu.

Agira ati "Amagi yayo amara imyaka itanu atarapfa, kandi asohoka mu muntu iyo ayitumye, ibaze iyo agiye mu bwiherero umuhinzi agakoresha ifumbire yaho, yongera gukwirakwiza aya magi haba ku ntoki n’ahandi. Iyo imvura iguye iyi fumbire itarukira ku myaka, umuntu akayisarura kandi iriho umwanda, ndetse iyo imvura iguye aya magi atemba mu migezi abantu bakaba bayavoma bazi ko ari meza kandi arimo umwanda.”

Akomeza avuga ko kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku ntego rwihaye, rwageneye Abanyarwanda ibinini by’inzoka bagomba kujya bafata kabiri mu mwaka, ariko uturere twabonetsemo ikigero cy’inzoka zo mu nda nyinshi kugera hejuru ya 50 %, abaturage bagomba kujya bafata ikinini cy’inzoka rimwe mu mezi atatu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko zimwe mu mbogamizi zihari, ari uko hari abantu bakuru banga gufata ibinini by’inzoka bikaba umwanya wo kuzikwirakwiza.

Agira ati “Hari abantu banga gufata ibinini by’inzoka ngo byagenewe abana, nyamara Leta iba yaratanze amafaranga menshi yo kubigura kugira ngo irinde ubuzima bwabo. Ikindi twavuga ni uko iyo abandi bafashe ibinini by’inzoka wowe ntubifate, uba wangije kwirinda kuko ukomeza kuzikwirakwiza.”

Nathan Hitiyaremye
Nathan Hitiyaremye

Inzoka ya asikarisi ni yo ikomeje kuboneka cyane mu Rwanda, abayirwaye ibagiraho ingaruka zo kubyimba inda ndetse zigatera ibibazo umwijima benshi bagakeka ko umuntu arwaye urushwima.

Abahinzi bo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika, bari basanzwe bakoresha ifumbire yo mu bwiherero baza kuyivaho kubera kumenya ingaruka zabo, babwiye Kigali Today ko bayisimbuje ifumbire y’amatungo ivanze n’imvaruganda.

Bagira bati "Twakoreshaga ifumbire yo mu bwiherero kandi ikaduha umusaruro, aho duhinga ibiro 100 by’ibirayi twasaruraha ibiro 800, ariko aho dukoresha ifumbire y’amatungo ivanze n’ifumbire mvaruganda, ubu tubona umusaruro urenze uwo kandi twirinze indwara."

RBC iri mu bukangurambara buhamagarira abantu kwirinda gukoresha ifumbire yo mu bwiherero, kubera ingaruka igira mu gukwirakwiza inzoka zo mu nda.

U Rwanda rufite intego yo kugabanya ubwandu bw’inzoka bukagera munsi ya 20% mu 2030, icyakora ni urugendo rurerure kuko icyegeranyo cyakozwe mu 2020, cyagaragaje ko Abanyarwanda 41% barwaye inzoka zo mu nda, muri bo abantu bakuru bazirwaye akaba ari 48%.

Abantu barakangurirwa kureka gukoresha ifumbire yo mu bwiherero
Abantu barakangurirwa kureka gukoresha ifumbire yo mu bwiherero

Hitiyaremye avuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda inzoka zo mu nda, ari ugufata ibinini neza, kwirinda gukoresha ifumbire yo mu biwherero, gukaraba neza mu gihe umuntu avuye mu bwiherero n’igihe agiye gufata amafunguro, hamwe no kwambara inkweto ku bantu bahinga mu bishanga cyangwa bakandagira mu mazi

11 janvier 2024

Gatsibo: Abanyeshuri ba GS Rwimbogo bahawe imirasire


Abo ni abanyeshuri bari baravuye mu ishuri bakagaruka bahawe imirasire n'umuterankunka save the children ngo bafashwe gukomeza kwiga neza.

25 décembre 2023

Rwanda :Hatangajwe Uturere 10 mu Rwanda turimo abantu benshi batakandagiye ku ntebe y’ishuri

 Mu ibarura rusange ryakozwe mu mwaka wa 2022, rigaragaza ko abantu 16.7% , mu bantu bafite imyaka iri hejuru y’itatu batigeze bagana intebe y’ishuri. Abakuru muri bo bavuga ko batazi gusoma no kwandika ndetse nta n’umwuga bize mu buryo buzwi. Imibare yagaragaje ko abize benshi bahita bagana mu mijyi aho bajya bahahira, naho abatarigeze biga bakora ubuhinzi n’ubworozi bwa gakondo mu byaro.

 

Urutonde rw’Uturere 10 turimo abaturage batakandagiye mu ishuri

1.Rubavu

Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa Mbere, aka Karere gatuwe n’abaturage 497,934 bafite imyaka iri hejuru y’itatu ariko abagera kuri 22.9%  muri bo ntabwo bazi gusoma cyangwa se ngo babeshweho n’umwuga baba barize mu ishuri.

 

2.Nyaruguru

Akarere ka Kabiri gafite abaturage benshi batize gaherereye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Aha hatuye abasaga 284,162 ariko 21.8 muri ntabwo bigeze bakandagira mu ishuri.

 

3.Rustiro

Aka ni akandi Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba gatuwe n’abaturage 333,658 ariko 21% muri bo ntabwo bazi uko intebe y’ishuri imera, usanga abenshi muri bo bakora imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

 

4.Gisagara

Gisagara ituwe n’abantu 357,651 barengeje imyaka itatu ariko 20.7% muri bo ntibigeze biga mu ishuri iryo ari ryose.

 

5.Nyamagabe

Aka Karere n’ako gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, hatuye abaturage 339,814 barengeje imyaka itatu y’amavuko ariko 19.9% muri bo ntabwo bigeze basogongera ku bumenyi butangwa mu ishuri.

 

6.Nyagatare

Ubusanzwe kwiga bavuga ko ari uburenganzira bw’ibanze ariko abantu 19.8% bo mu Karere ka Nyagatare ntibigeze bakandagira mu ishuri na rimwe bagiye kwiga.

7.Rusizi

Rusizi ni Akarere gaherereye mu Burengerazuba, gatuwe n’abantu 441,717 bafite hejuru y’imyaka itatu ariko 19.3%  muri bo ntabwo bigeze bakandagira mu ishuri ku buryo ushaka kubahisha amabanga yawe wayashyira mu nyandiko.

 

8.Ngororero

Ngororero iza ku mwanya wa Munani ikaba ituwe n’abaturage 326,874 ariko 18.8% muri bo ntabwo bigeze bagera mu ntebe y’ishuri.

 

9.Kirehe

Akarere ka Kirehe gaherereye mu Burasirazuba gatuwe n’abaturage 417,211 bari hejuru y’imyaka itatu bagakwiye kuba bari mu ishuri cyangwa se bararinyuzemo, gusa usanga 189.6% muri bo nta shuri na rimwe bigeze biga.

 

10.Gatsibo

Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa 10, aho gatuwe n’abaturage 495,985 ariko 18.3%  muri bo ntabwo bazi uko kwiga bimera.

 

Abasesenguzi bemeza neza ko kutiga bifite ingaruka nyinshi ku mibereho y’umuryango mugari kuko bibuza abari muri icyo cyiciro amahirwe y’akazi gahemba neza no kugira ubukungu buhamye. Ibi kandi biba imbogamizi ku muntu utarize kuko kwisanga mu muryango mugari atarize biramugora.

24 septembre 2023

Rwanda:Umutingito wo ku gipimo cya 5.1 wumvikanye mu Rwanda hose

 Umutingito wo ku gipimo cya 5.1 wumvikanye mu Mujyi wa Kigali no mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Uyu mutingito wumvikanye saa 16h21 ku isaha y’i Kigali mu bice bitandukanye by’igihugu no mu Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gaz Mine na Peteroli, RMB, cyatangaje ko uyu mutingito wumvikanye cyane mu Karere ka Karongi.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X bugira buti “Umutingito uri ku gipimo cya 5.1 wumvikanye saa 16:21:55 uhereye mu karere ka Karongi kandi wumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Umutingito ufite ‘magnitude’ ya 5.1 ushobora kumena ibirahure by’inzu ariko ntiwahirika inzu kuko ubarirwa mu cyiciro cy’ufite ubukana bworoheje.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye RBA ko uyu mutingito wumvikanye mu mirenge itandukanye igize aka karere.

Mu Murenge wa Rugabano harimo inzu zangiritse, imwe yiyashije, eshanu zasenyutse igice naho ibyumba bibiri by’amashuri byavuyeho ibisenge.

Ahandi ni mu Murenge wa Gashari mu Kagari ka Birambo hasenyutse inzu eshanu.

Yakomeje agira ati "Dukomeje gukurikirana mu Midugudu yose ngo tumenye niba hari ibintu byaba byangijwe n’uwo mutingito."

Ku mugoroba wa tariki 27 Werurwe 2023, mu Rwanda mu bice by’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali na bwo humvikanye umutingito udakanganye wari ufite ibipimo bya ‘magnitude’ 4.9.

Umutingito wamaze igihe kirekire mu Rwanda wari uri ku gipimo cya 6.6, wabayeho tariki 20 Werurwe 1966, ndetse ni wo ukomeye wabayeho mu myaka isaga 100 ishize.

Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru bahaturiye bahunga.