RADIO

Gendana n’Igihe Radio - Live
Gendana n’Igihe Radio
LIVE

Lesson plan

Lesson Plan · Fiche de leçon · Igenamigambi · Mpango wa Somo
📚 Lesson Plan

Fill in the form from School Name to References then click Auto Fill All.

Generating…
🏫 School Information
📅 Lesson Details
📋 Lesson Description
🎯 Lesson Development
Stage & Duration Teacher Activities Learner Activities Generic Competences & Cross-cutting Issues
Introduction
Development
Conclusion

10 avril 2026

Rwanda:Amashusho ya ‘satellite’ yagaragaje u Rwanda mu bihugu birangwamo urumuri mu ijoro ku Isi

 

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Connecticut muri Amerika, bakoze isesengura ry’amashusho ya satellite bitegereza uko ikarita y’Isi igenda ihinduka mu masaha y’ijoro. Icyo babonye ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bimaze imyaka myinshi bihinduka ku buryo mu ijoro haboneka urumuri umwaka ku wundi bitewe n’ubwiyongere bw’amashanyarazi.

Urumuri ku Isi rukomeje kugaragara mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu Majyepfo ya Aziya ariko mu gice gishyira Uburasirazuba, ariko mu bihugu by’u Burayi, ho umwijima uba ari mwinshi kubera ibikorwa byo guhangira amashanyarazi.

Ubushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka wa 2014 na 2022. Satellites zaje kubona ko umwaka ku wundi, u Rwanda rugenda rugira urumuri rwinshi mu ijoro.

Urwo rumuri ngo rushingiye ahanini ku bwiyongere bw’amashanyarazi mu gihugu. Ruterwa ahanini n’amatara ari ku mihanda mu Mujyi wa Kigali ndetse no kuba hari imirasire y’izuba mu bice by’icyaro.

Mu Rwanda, amatara ari ku muhanda ari ku bilometero 2185 naho ingo zifite amashanyarazi zigeze kuri 84,6 Frw.

Mu kugenzura izi mpinduka, abahanga bagenzuye amashusho arenga miliyoni yagiye afatwa buri munsi, yasesenguwe na NASA.

Ubundi bushakashatsi mpuzamahanga bwakozwe mu myaka yabanje, bwagenderaga ku mafoto ya satellite yafatwaga nibura buri mwaka cyangwa se buri kwezi.

Mu bihugu byagaragayemo urumuri cyane muri Afurika harimo Somalia, u Burundi. Bikurikirwa n’ibindi birimo Ghana, Guinea n’u Rwanda. Ntibivuze ko Somalia aricyo gihugu gifite urumuri rwinshi, ahubwo gifite urumuri ugereranyije n’umwijima mwinshi cyari gifite.

Ibihugu biri kuzamo umwijima cyane muri iki gihe birimo Liban, Ukraine, Yemen na Afghanistan, aho umwijima wiyongereye kubera intambara. Ibi ni kimwe n’ibindi bihugu nka Haiti na Venezuela.

10 mars 2026

Rwanda :RIB yahakanye ko yahamagaje G Tuff kubera ‘indirimbo ye y’ibishegu


 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahakanye amakuru ko rwahamagaje G Tuff kubera indirimbo aherutse gukora imaze iminsi irikoroza ku mbuga nkoranyambaga, kubera amagambo ayirimo benshi bemeza ko ari ibishegu.

Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hacicikana amakuru ko RIB yahamagaje uyu musore ngo abazwe kuri iyi ndirimbo ye itavugwaho rumwe.


Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko batigeze bahamagaza G Tuff ndetse ko n’iby’indirimbo ye batarabyitaho.


Ati “Uwo uvuze ntabwo turamwitaho pe, ntabwo turamuhamagaza mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, indirimbo uvuze njye ubwanjye sindayitaho, ni indirimbo ivuga iki irimo ibiki?”


Dr. Murangira yavuze ko inshuro nyinshi ikintu bitaho cyane ari abaturage, kuko uwakoze indirimbo we yatanze icyo afite.


Ati “Burya umuntu atanga icyo afite, uriya we yabahaye icyo afite. Ikibazo ni abacyakiriye bo bakiriye ibiki?”


Yakomeje agaragaza ko akaga gakomeye mu Isi y’imbuga nkoranyambaga atari umuntu wasangije abamukurikira ibintu bitari byiza, ahubwo ari abantu bashima, bagashimagiza ibyo bintu.


Ku rundi ruhande, Dr. Murangira yavuze ko ikibazo cy’abakora ibihangano nk’ibyo ndetse n’ababyamamaza kiri buze kwigwaho nta gutoranya.


Ati “Abo nabo bafite uruhande rwabo ruza kwigwaho kandi nta gutoranya, abo bose biraza kwigwaho bisuzumwe kuko ibyo navuze sosiyete nyarwanda ikwiye kubaho mu mudendezo.”


Dr. Murangira yongeyeho ko uwakoze igihangano nk’iki akabona adakurikiranywe adakwiye gushyekerwa ngo yumve ko abantu bashimye ibyo akora.


Aha yifashishije umugani w’Ikinyarwanda ugira uti ‘agashyekero kayirazamo’ bishatse kuvuga ngo agashyekero karaza inkware mu mutego.