Rwanda:Amashusho ya ‘satellite’ yagaragaje u Rwanda mu bihugu birangwamo urumuri mu ijoro ku Isi

 

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Connecticut muri Amerika, bakoze isesengura ry’amashusho ya satellite bitegereza uko ikarita y’Isi igenda ihinduka mu masaha y’ijoro. Icyo babonye ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bimaze imyaka myinshi bihinduka ku buryo mu ijoro haboneka urumuri umwaka ku wundi bitewe n’ubwiyongere bw’amashanyarazi.

Urumuri ku Isi rukomeje kugaragara mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu Majyepfo ya Aziya ariko mu gice gishyira Uburasirazuba, ariko mu bihugu by’u Burayi, ho umwijima uba ari mwinshi kubera ibikorwa byo guhangira amashanyarazi.

Ubushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka wa 2014 na 2022. Satellites zaje kubona ko umwaka ku wundi, u Rwanda rugenda rugira urumuri rwinshi mu ijoro.

Urwo rumuri ngo rushingiye ahanini ku bwiyongere bw’amashanyarazi mu gihugu. Ruterwa ahanini n’amatara ari ku mihanda mu Mujyi wa Kigali ndetse no kuba hari imirasire y’izuba mu bice by’icyaro.

Mu Rwanda, amatara ari ku muhanda ari ku bilometero 2185 naho ingo zifite amashanyarazi zigeze kuri 84,6 Frw.

Mu kugenzura izi mpinduka, abahanga bagenzuye amashusho arenga miliyoni yagiye afatwa buri munsi, yasesenguwe na NASA.

Ubundi bushakashatsi mpuzamahanga bwakozwe mu myaka yabanje, bwagenderaga ku mafoto ya satellite yafatwaga nibura buri mwaka cyangwa se buri kwezi.

Mu bihugu byagaragayemo urumuri cyane muri Afurika harimo Somalia, u Burundi. Bikurikirwa n’ibindi birimo Ghana, Guinea n’u Rwanda. Ntibivuze ko Somalia aricyo gihugu gifite urumuri rwinshi, ahubwo gifite urumuri ugereranyije n’umwijima mwinshi cyari gifite.

Ibihugu biri kuzamo umwijima cyane muri iki gihe birimo Liban, Ukraine, Yemen na Afghanistan, aho umwijima wiyongereye kubera intambara. Ibi ni kimwe n’ibindi bihugu nka Haiti na Venezuela.

Commentaires