RADIO

Gendana n’Igihe Radio - Live
Gendana n’Igihe Radio
LIVE

Lesson plan

Lesson Plan · Fiche de leçon · Igenamigambi · Mpango wa Somo
📚 Lesson Plan

Fill in the form from School Name to References then click Auto Fill All.

Generating…
🏫 School Information
📅 Lesson Details
📋 Lesson Description
🎯 Lesson Development
Stage & Duration Teacher Activities Learner Activities Generic Competences & Cross-cutting Issues
Introduction
Development
Conclusion

26 avril 2026

Amerika yemeje ko igitero cyagabwe cyari kigamije kwica abarimo Trump

 

Minisitiri w’Ubutabera muri Amerika, Todd Blanche yatangaje ko igitero cyagabwe muri hoteli Perezida Trump yasangiriragamo n’abanyamakuru cyari kigamije guhitana abayobozi ba Amerika barimo na Perezida ubwe.

Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2025, muri Washington Hilton hotel. Umugabo w’imyaka 31 yinjiye afite imbunda nyinshi n’ibyuma atangira kurasa, isasu rifata umwe mu bashinzwe umutekano ariko muikoti ridatoborwa n’amasasu.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi. Muri uyu musangiro hari harimo Perezida Trump n’umugore we Melania Trump.

Minisitiri w’Ubutabera w’Agateganyo, Todd Blanche yabwiye NBC News ko uwagabye igitero yashakaga kwica abayobozi ba Amerika.

Ati”Birigaragaza ko yabikoze, yari yashyize mu gipimo abayobozi bakuru bari mu butegetsi harimo na Perezida.”

Uyu mugabo azagezwa mu rukiko ku wa Mbere akurikiranweho ibyaha birimo gushaka kwica ushinzwe umutekano wa Amerika.

Trump na we yahamije ko ari we igitero cyari kigambiriye guhitana ariko ushinzwe umutekano wafashwe n’isasu agatabarwa n’ikoti ridatoborwa n’amasasu yari yambaye.

Urwego rushinzwe kurinda abayobozi ba Amerika rwemeje ko uwarashwe n’umugizi wa nabi yavuye mu bitaro ameze neza.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire