RADIO

Gendana n’Igihe Radio - Live
Gendana n’Igihe Radio
LIVE

Lesson plan

Lesson Plan · Fiche de leçon · Igenamigambi · Mpango wa Somo
📚 Lesson Plan

Fill in the form from School Name to References then click Auto Fill All.

Generating…
🏫 School Information
📅 Lesson Details
📋 Lesson Description
🎯 Lesson Development
Stage & Duration Teacher Activities Learner Activities Generic Competences & Cross-cutting Issues
Introduction
Development
Conclusion

01 août 2024

Rwanda: Impamvu yo gufunga zimwe mu nsengero hirya no hino mu gihugu

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwatangaje ko ifungwa ry’insengero zimwe na zimwe hirya no hino mu gihugu ryaturutse ku gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere. RGB yavuze ko insengero n’imisigiti bitubahirije ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa. Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango ufite izindi rukuriye. Nubwo hataratangazwa umubare w’insengero zose zafunzwe hirya no hino mu gihugu, nko mu Karere ka Musanze ubwako izigera ku 185 zimaze gufungwa biturutse kuri ubwo bugenzuzi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire