Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026, mu murwa mukuru wa Iran, Tehran no mu yindi mijyi ikomeye nka Isfahan, Karaj na Kermanshah humvikanye urusaku rwinshi rw’ibisasu.
Bidatinze, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangako igisirikare cyabo cyatangije ibitero byiswe “Operation Roaring Lion” bigamije guca intege ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro kirimbuzi no kurinda akaga kashoboraga kugwira abaturage babo.
Ni ibitero byahitanye n’abasivili nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Iran byagiye bititangaza.
Abaheruka ni babiri biciwe mu ishuri riri mu burasirazuba bw’Umujyi wa Tehran. Aba biyongera ku bandi 51 baguye mu gitero cyagabwe ku Ishuri ribanza ry’abakobwa riri mu Mujyi wa Minab mu Ntara ya Hormozgan mu Majyepfo ya Iran.
Umuyobozi w’uyu mujyi, Mohammad Radmehr, yavuze ko muri iri shuri harimo abantu 170 ubwo ibitero byagabwaga ndetse bikizerwa ko bashobora kwiyongera.
Igitandukanye n’igitero cyabaye mu mwaka ushize, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise asohora itangazo mu buryo bw’amashusho afite iminota umunani, yemeza ko igihugu cyabo kiri kugaba ibitero bikomeye muri Iran, bigamije gusenya misile n’inganda zazo bishobora kwifashishwa mu guhungabanya umutekano w’Abanyamerika n’inshuti zabo z’i Burayi.
Ibitero Amerika yagabye muri Iran tariki ya 22 Kamena 2025 byari byiswe “Operation Midnight Hammer”, ibyo kuri uyu wa 28 Gashyantare byo byiswe “Operation Epic Fury”. Hari kwifashishwa ubwoko butandukanye bw’ibikoresho bya gisirikare birimo indege z’intambara ndetse n’ubwato bwa rutura biri mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibinyamakuru mpuzamahanga nka Al Jazeera, CNN na Associated Press, byatangaje amashusho n’amafoto agaragaza imyotsi myinshi izamuka mu kirere cy’i Tehran, hafi y’ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, biri mu gace ka Jomhouri.
Nubwo bitaremezwa ko Khamenei yari ahari, amakuru avuga ko yimuriwe ahantu hizewe mbere y’uko ibitero bitangira.
Amasoko yo mu nzego z’umutekano za Israel avuga ko Operation Roaring Lion yari igamije kwica Ayatollah, Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Sayyid Abdolrahim Mousavi, Perezida Masoud Pezeshkian, Umunyamabanga w’Inama y’igisirikare, Ali Shamkhani n’Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Umutekano, Ali Larijani, ariko nta makuru yemeza niba hari uwishwe cyangwa uwakomeretse.
Impuruza zumvikanye hirya no hino muri Israel nka Tel Aviv, bitewe n’uko Iran, ibinyujije mu mutwe w’ingabo zidasanzwe wa IRGC, yatangiye gusubiza yifashishije misile n’indege zitagira abapilote (drones).
Igisirikare cya Israel cyasabye abaturage kuguma hafi y’ahantu hizewe bashobora kwihishamo mu gihe ikirere cy’iki gihugu, Iran na Jordanie no mu bindi bihugu by’Abarabu cyahise gifungwa,
IRGC yagize iti “Mu rwego rwo gusubiza ubushotoranyi bw’umwanzi mubi kandi w’umunyabyaha kuri Repubulika ya Kisilamu ya Iran, icyiciro cya mbere cya misile n’ibitero bya drones byatangiye kwerekeza ku butaka bugenzurwa n’umwanzi.”
Kwinjira kwa Amerika muri iyi ntambara mu buryo bweruye ni icyemezo gikomeye cyane. CNN ivuga ko byabaye nyuma y’aho ibiganiro byo guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi byaberaga i Genève mu Busuwisi kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2026 bidatanze umusaruro.
Amerika ishinja Iran gukomeza gukora gutunganya Uranium nyinshi yayifasha gukora intwaro kirimbuzi.
Perezida Trump yavuze ko ubwo butegetsi [bwa Iran] budashobora kwemererwa gutunga intwaro za kirimbuzi na rimwe.
Amerika ivuga ko amakuru inzego z’ubutasi zabonye yemeza ko Iran yari yiteguye kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu kigobe (Persian Gulf), ahari ubwato bw’intambara butwara indege z’indwanyi burimo ‘USS Gerald R. Ford’.
Iyi ntambara ntiri kubera muri Iran no muri Israel gusa kuko amakuru aturuka muri Bahrein, aho Amerika ifite ingabo zirwanira mu mazi zahawe izina ‘5th Fleet’, haguye misile zaturutse muri Iran. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) no muri Qatar naho humvikanye urusaku rw’ibisasu, bishoboke ko ari misile za Iran zarashwe ku birindiro bya Amerika.
Minisiteri y’Ingabo ya UAE yatangaje ko yapfubije misile zarashwe muri iki gihugu ziturutse muri Iran, icyakoze ko umuturage umwe yishwe n’ibimene byabyo.
Yagaragaje ko ubu ari ubushotoranyi bweruye, bwirengagiza itegeko mpuzamahanga, kandi ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho.
Yagize iti “Minisiteri ishimangira ko uku kugabwaho ibitero ari ukurenga ku busugire bw’igihugu n’amategeko mpuzamahanga mu buryo bugaragara, kandi ko iki gihugu gifite uburenganzira bwacyo bwose bwo gusubiza no gufata ingamba zose za ngombwa kugira ngo kirinde ubutaka bwacyo, abaturage n’abahatuye, mu buryo bwo kubungabunga ubusugire bwacyo, umutekano, ituze no kurinda inyungu zacyo n’ubushobozi bwacyo.”
Leta ya Qatar, Bahrain, UAE, Jordanie, Syria n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati byafunze ikirere cyabyo mu gihe ibisasu bya Iran bikomeje kugwa muri bimwe muri byo. Ingendo za RwandAir zijya n’iziva i Doha na Dubai zahagaze kubera iyi mpamvu.
Abasesenguzi baganiriye na Al Jazeera bavuga ko iyi ntambara ishobora guhagarika ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu kigobe cya Hormuz, ibintu byatuma ibiciro byabyo bitumbagira ku Isi yose mu masaha make ari imbere.
Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.
Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.
Ibihugu by’inshuti za Amerika na byo bikoresha iyi nzira mu bwikorezi bw’ibikomoka peteroli.
Perezida Trump ntiyagarukiye ku bitero bya gisirikare gusa, ahubwo yasabye abaturage ba Iran guhaguruka kugira ngo bakureho ubutegetsi bwabo.
Yagize ati "Ku baturage bakomeye ba Iran, ndababwira ko isaha yo kwibohora kwanyu yageze. Mwicare mu nzu, ntimusohoke, ariko uyu ni wo mwanya wanyu wo kwisubiza igihugu cyanyu."
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ibitero ibitero igihugu cyabo gihuriyemo na Amerika kizafasha abaturage ba Iran kwifatira ibyemezo, ibishimangira ko Abanya-Iran bashaka impinduka ku butegetsi bw’igihugu cyabo bashobora kubyuririraho, bakongera bakigaragambya.
Ibi bishimangira ko intego ya Amerika na Israel ubu ari uguhindura ubutegetsi bwa Iran, birenze guhagarika gahunda ya Iran yo gukora intwaro kirimbuzi na misile ishobora kuzifashisha mu guhungabanya umutekano w’abaturage babyo cyangwa se Abanyaburayi.

Commentaires
Enregistrer un commentaire