Ubwo butumwa yabugarutseho kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026 ubwo yari yitabiriye umuganda rusange mu Mumujyi wa Kigali.
Wabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Nyarurama aho abawitabiriye basibye banasana imiyoboro itwara amazi yari amaze iminsi yuzura akangiriza inzu z’abaturage.
Minisitiri w’Intebe yabwiye abaturage ko imisanzu ya Mituweli iherutse kuzamurwa bakwiye kuyumva nk’amahitamo akwiriye Leta yafashe mu rwego rwo kongera amikoro agenewe ibikorwa by’umwihariko ibijyanye n’urwego rw’ubuzima.
Ati “Mwumvise ko imisanzu ya Mituweli yiyongereye, hari n’ibiciro by’amashanyarazi noneho abantu bakibaza bati ariko ibi bitu ko biri kwiyongera cyane. Nagira ngo nk’ababyeyi muri hano mutekereze Leta nk’uko na we uba umeze mu rugo. Iyo wahembwe 100.000 Frw urabara uti ‘15.000 Frw ndabikoresha iki, 5.000 Frw mbikoreshe kiriya ariko hari n’umwana w’umukobwa ukeneye 25.000 Frw yo kwisukisha na musaza we akeneye amakaramu. Ufite ukuntu byose ubisaranganya utwo dufaranga duke ufite.”
Yasobanuye ko uko bafata ibyo byemezo by’imikoreshereze y’amafaranga mu rugo ari na ko Leta ibigenza kugira ngo hakorwe ikigirira akamaro Abanyarwanda.
Ati “Iyo ya mafaranga abaye make ubwira wa mukobwa uti ‘25.000 Frw ntabonetse fata 10.000 Frw’. Na Leta ni uko kuko iyo Minisitiri w’Intebe ari kumwe n’uw’Imari ni ibyo tuba turimo na ba minisitiri bavuga bati ‘nta mafaranga muhaye minisiteri zacu’ na ba meya na ba guverineri na bo ari uko. Iyo Leta ifashe icyemezo cyo kuzamura imisanzu kuriya ntiba iyobewe ko na mwe abaturage imifuka ituzuye, ariko mujye mwibaza muti ‘Leta yo irabigenza ite’.”
Aho yasobanuye ko imisanzu ya Mituweli yaherukaga kuzamurwa mu 2011 kandi ubushobozi bukenerwa bugenda burushaho kuzamuka ari byo byatumye yiyambaza abaturage kugira ngo ‘bajyanemo’ ibikenewe mu rwego rw’ubuzima bikomeze kuboneka.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva kandi yasabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kwita ku kubika imyanda mu buryo butandukanyije kuko iyo ababishinzwe baje kuyitwara basanze itabitswe kimwe bayinyanyagiza bigateza umunuko.
Ati “Ese ntitwafata umufuka umwe tukawushyiramo amacupa, undi impapuro undi ibindi bibora noneho abaza kubitwara bakaza kubitwara uko biri bitabaye ngombwa ko bajya kujagajaga iriya myanda. Uwo munuko rwose ukwiye kuvaho.”
Meya bw’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumvwa Samuel yibukije abaturage ko uyu mwaka ibipimo bigaragaza ko uzagira imvura nyinshi abasaba kwirinda ibituma imiyoboro y’amazi n’imirwanyasuri biziba nko gutamo imyanda ndetse no kwita ku zindi ngamba zose zo kwirinda ingaruka zo kugwa kw’imvura.


Commentaires
Enregistrer un commentaire